Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Abayobozi b’ishyaka Ishema barishimira umusaruro w’igitaramo cyabereye i Rouen!

$
0
0
Ufite mikoro ni Dr Deogratias Basesayabo(Ushinzwe Ububiligi) , Padiri Thomas Nahimana, Jean Baptiste Kabanda ushinzwe Ubufaransa .
Ufite mikoro ni Dr Deogratias Basesayabo(Ushinzwe Ububiligi) , Padiri Thomas Nahimana, Jean Baptiste Kabanda ushinzwe Ubufaransa .

 

 

Igitaramo cyo gushyigikira Ishyaka Ishema cyaraye kigenze neza cyane . Nk’uko byari biteganyijwe , habanje ikiganiro mpaka, aho abayobozi b’Ishyaka Ishema babanje gusobanura amavu n’amavuko y’iri shyaka . Berekanya ko ikibazo gikomereye igihugu kurusha ibindi muri iki gihe ari ubutegetsi bw’AGATSIKO bwubakiye ku KINYOMA, ITERABWOBA no KWIKUBIRA IBYIZA byose by’Igihugu. Aha niho Ishyaka Ishema ryakuye intego zaryo, ziza zisa n’igisubizo cyangwa inkingi zizashyigikira Repubulika ya kane ari  zo  UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA.

 

Berekanye ko kumenya gutandukanya umwanzi n’umukunzi ari ishingiro rya politiki, bemeza ko umwanzi w’u Rwanda atari Abatutsi muri rusange, abahutu bose cyangwa Abatwa . Bumvikanishije ko uwujuje ibya ngombwa bituma afatwa nk’umwanzi w’u Rwanda n’Abanyarwanda atari amashyaka ya opozisiyo, ko ahubwo ari Agatsiko gato cyane karangajwe imbere na Paul Kagame, kuko ariko gafite inzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu, kakazikoresha mu nyungu zako bwite, kakarenganya abandi benegihugu kataretse no guteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

 

Berekanye ko urugamba rwo gutsinsura ako Gatsiko rugomba gukorwa mu nzira y’amahoro kuko intambara yo isenya ariko ntigire icyo yubaka. Bakomeje kwerekana ko inzira mbi yo gukemura ikibazo cy’ubutegetsi bw’igitugu nayo ubwayo ari ikibazo, kuko gusimburana ku butegetsi abantu babanje kumena amaraso y’abaturage no kwica abategetsi bariho ubwabyo ari ikibazo gikwiye kubonerwa umuti burundu.

 

Basobanuye muri make gahunda Ishyaka Ishema rifitiye Abanyarwanda ishingiye ahanini ku kuvugurura inzego z’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo zishingire ku mahame ya demokarasi isesuye no gusubiza agaciro ISHURI, mwalimu agasubizwa ishema akwiye, umunyeshuri cyane cyane uw’umukene akitabwaho na Leta aho gutereranwa nk’uko bimeze ku ngoma y4Agatsiko kita ku bana bako gusa, rubanda rwa giseseka igaterwa utwatsi !

 

Hakurikiyeho impaka zikakaye ku bibazo binyuranye birimo kumenya aho ingufu z’ubutegetsi bw’Agatsiko ziri, imikoranire n’andi mashyaka… Hanzuwe ko ubworoherenane ari ngombwa cyane, ariko ko muri demokarasi impaka na « esprit critique » bidakwiye gufatwa nk’ubushotoranyi kuko nyine bigomba kwemerwa ko umubano w’amashyaka ya politiki hagati yayo udashingirwa  ku murangamutima gusa ahubwo wubakirwa kuri « rapport de force ».

 

KWIDAGADURA


Hakurikiyeho gusaranganya akarahuri Ishyaka Ishema ryageneye abitabiriye ikiganiro , ubwo muzika iba irafunguwe, abasore n’inkumi abakambwe n’amajigija bagorora imbamvu kugeza baguye agacuho . Igitaramo cyahagaze ahagana saa cyenda z’ijoro , abantu bataha mu ngo zabo kuruhuka.

 

INKUNGA YATEWE ISHYAKA ISHEMA


Abari bitabiriye iki gitaramo bashyigikiye ishyaka Ishema muri ubu buryo :

 

(1)Hari abaguze Ti-shirt ziriho ikirango cy’Ishyaka

(2)Hari abaguze akabyeri na ka brochette

(3)Hari abashyikirije abayobozi b’Ishyaka inkunga yabo muri Enveloppe, mu ibanga

 

Muri rusange Ishyaka Ishema ryakiriye inkunga y’amafaranga ingana n’amayero ibihumbi bibiri magana ane na mirongo itandatu n’atanu (2465€).

 

Umwanzuro


Ubuyobozi bw’Ishyaka Ishema burashimira byimazeyo abitabiriye iki gitaramo,  kubera iyo nkunga ya mbere bateye ishyaka mu rwego rwo gushyigikira imishinga yaryo cyane cyane uwa Radio igomba kumvikanira mu Rwanda, ikumvwa n’abanyarwanda bose.

 

hemejwe ko Igitaramo gitaha cyo gushyigikira Ishyaka Ishema kizabera mu mugi wa Bruxelles, ho mu Bubiligi, italiki muzayimenyeshwa bidatinze. Tubaye turaritse abakunzi b’u Rwanda rw’amahoro kutazatangwa muri icyo gitaramo.

 

Icyumweru cyiza cya Mashami ku bakirisitu bose,

 

Amahoro ku banyarwanda twese.

 

Serivise y’itangazamakuru y’Ishyaka 

 

Abayobozi b'ishyaka Ishema barishimira umusaruro w'igitaramo cyabereye i Rouen! image

Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Trending Articles