Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

CPI LA HAYE: Ko Terminator Ntaganda azaburana mu Kinyarwanda, Paul Kagame we yiteguye kuburana mu ruhe rurimi? (P.Thomas)

$
0
0

 

Parution: 2013-03-28 04:20:34
Par:Padiri Thomas Nahimana.

CPI LA HAYE: Ko Terminator Ntaganda azaburana mu Kinyarwanda, Paul Kagame we yiteguye kuburana mu ruhe rurimi? (P.Thomas) ntaganda
Jenerali Ntaganda ari we Terminator

 

Taliki ya 24/11/2012 umusore witwa John Mahirwe yanditse inkuru yanyuze ku rubugawww.leprophete.fr yitwa “Dore ibyo Kagame n’Ingabo ze zitwa M 23 bari gukorera abaturage i Goma:un bain de sang”. Uyu mwanditsi yavugaga ko ubu bwicanyi burambiranye , ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo buhagarare burundu. Yasabaga abaturage kwikemurira ikibazo cya Kagame n’Udutsiko twe tw’abicanyi. Yerekanaga ko iyi ntambara ya Kongo Kagame amazemo imyaka irenga 15 agiye kuyitsindwa, akava muri Kongo abebera , ubutazasubirayo ! Bwarakeye biraba.

 

Ikimenyetso cy’Ibihe

 

Ikimenyetso simusiga cy’ugutsindwa kwa Paul Kagame kandi kigenura amaherezo ye ni ifatwa rya Jenerali Bosco Ntaganda uzwi ku kazina ka Terminator agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga . Muti gute ?

 

(1)Jenerali Bosco Ntaganda ari muri ba basore b’abanyarwanda Paul Kagame yahinduye “IMASHINI ZISYA ABANTU”, mu Rwanda no muri Kongo, guhera mu 1990 kugeza n’uyu munsi ! Kagame yakomeje kubizeza ko afite ingufu nyinshi mu ruhando rw’amahanga, ko azabarengera, ko ntawe uteze kubafata ngo abacire urubanza!  Ifatwa rya Jenerali Bosco Ntaganda ryerekanye ko Kagame ntawe agishoboye kurengera, n’abatarafatwa bazafatwa , kereka Kagame nagira bwangu agakemura ikibazo mu nzira asanzwe akoresha zo kurigisa “abatangabuhamya bakaburirwa irengero”! N’ubundi ndahamya ko afite ikidoodo cy’uko yaba yarakoze ikosa rikomeye, umunsi yemera ko Terminator ajyanwa i La Haye ari muzima!! Ndahamya ko kuba Terminator yararusimbutse atari impuhwe za Kagame, ahubwo ni uko nta mahitamo yari afite!

 

(2)Ejo taliki ya 26/3/2013, Jenerali Bosco Ntaganda yagejejwe bwa mbere imbere y’umucamanza w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye. N’ubwo yahamaze iminota mike, hari byinshi byagaragaye, reka dufatemo bitatu gusa :

 

*Kumureba kuri televiziyo byari biteye agahinda: yari afite ubwoba, ahinda imishyitsi, akavuga areba hasi nk’umugabo wafashwe yibye igikoma cy’umwana! 

 

 

*Terminator yasabye kuzaburana mu Kinyarwanda, yibutsa Urukiko ko n’ubundi yavukiye mu Rwanda!

 

*Jenerali Ntaganda yavuze ko atari we wakoze ibyaha 7 bikomeye(crimes) akekwaho (plaider non-coupable).

 

Reka tubisuzume neza. 

 

I.TERMINATOR yari afite ubwoba, ahinda imishyitsi !

 

Kubona Terminator na we agera aho agira ubwoba biratangaje !Mu myaka yose yamaze akebagura abantu, afomoza abagore batwite, asogota abakecuru n’impinja, aca amaguru n’amaboko abangavu n’ingimbi….wagiraga ngo ahari we ni igisimba , nta mubiri wa kimuntu yigiramo !

 

Reka mbwire abo bose Kagame akomeje gushora mu ntambara z’urudaca, mu kwica urubozo abaturage, kubamugaza, kubahamba babona….bamenye ko umunsi uzaba umwe bakabibazwa. Bashatse bakwitandukanya n’uwo ubibashoramo, bakarekera aho ubwo bukozi bw’ibibi kuko nyine agahanga k’umugabo gahumura katababuye! Umunsi umwe bizabagaruka, dore kandi ntibigitinze, na bo bahinde imishyitsi nk’uko bayihindishije inzirakarengane !

 

II. Bosco Ntaganda yasabye kuburana mu Kinyarwanda!

 

Birumvikana, yasabye kuburana mu rurimi azi neza, ikinyarwanda ni rwo rurimi rwa se na nyina. Twibuke  ko izindi ndimi  atabonye igihe cyo kuziga ngo azimenye neza , kuko yatojwe kuba UMUSOGOSI akiri muto, akaba yarinjijwe mu mitwe y’iterabwoba ataragira n’imyaka 20 !

 

Jenerali Ntaganda yemeza ko yavukiye mu Rwanda, mu 1973, akaba rero ari umunyarwanda (droit du sol).  Kugira ngo asobanure uko ajya guteza intambara muri Kongo azagomba kugaragaza uko yabonye ubwenegihugu bwa Kongo. Inzira asigaranye zo kuba umukongomani ni ebyiri gusa : kuba yaravutse ku babyeyi b’abakongomani (droit du sang) cyangwa kuba yarasabye ubwenegihugu akabuhabwa (naturalisation). Bitabaye ibyo, haba havutse ikindi kibazo gikomeye cyane , cy’uko abantu bazwi nk’abanyarwanda bajya guhungabanya umutekano mu gihugu cy’abandi, kugeza ubwo hicwa miliyoni 4 zose z’abaturage ! Twibuke ko icyo gishuko cyo gushaka kwigarurira igihugu cya Kongo ari indi kamere iri muri Paul Kagame n’Agatsiko ke! None se wasobanura ute ukuntu umunyarwanda kanuni witwa James KABAREBE wo mu ngabo za Kagame  yigeze kugirwa Chef d’Etat Major w’ingabo za Kongo, ubwo Laurent Désiré Kabila yari amaze gufata ubutegetsi ? Uyu James Kabarebe se na we ni Umukongomani ? Uko Kagame n’Agatsiko ke bumva ubutegetsi n’amategeko (Droit), biratangaje! Ahari bibwira ko nta rindi tegeko riba kuri iyi si uretse “ugushaka kwabo konyine”! Ngaho rero nibakenyere batangire basarure ibyo babibye ! Koko “Iyi si nta mbabazi igira”: ni Paul Kagame ubwe wakunze kujya abivuga mu mbwirwaruhame, ariko byari bitaramugeraho!

 

III. Terminator yemeje ko ari umwere ku byaha byose akekwaho.

 

(1)Terminator afite amezi atari make yo gutegura urubanza rwe kugira ngo agaragaze ukuntu ari UMWERE. Azasubira imbere y’urukiko taliki ya 23Nzeri 2013 agiye kubwirwa ibyaha nyakuri akurikirwanyweho, guhera ku byo yakoze muri Nyakanga 2002 kugera mu kuboza 2003 ari nabyo byatumye afatwa, hiyongereho n’ibyo yakoze kuva icyo gihe kugeza ubu ! Mu by’ukuri anketi ziracyakomeza hagamijwe kumenyesha urukiko ibyaha yakoze nyuma y’umwaka w’2003 .

 

(2)Uko byamera kose, mu kuburana kwe, Terminator ntazahakana ko ibyaha akurikiranyweho bitabayeho ! Ibimenyetso simusiga birahari, amaraporo mpuzamahanga ni uruhuri.

 

(3)Mu kwerekana ko atari we wakoze ibyo byaha, azagomba kwerekana uwabikoze uwo ari we!

 

(4)Icyakora , kuva yari umusilikari w’inyeshyamba, aracyafite amahirwe yo kwereka urukiko ko n’ubwo yaba yaragize uruhare mu gukora ibyo byaha, urwe ari ruto cyane ugereranyije n’urw’abamuhaga amategeko ! Aracyashobora rwose kwikuraho icyaha gikomeye cyane cyo kuba ari we wambere wakurikiranwa,  ahubwo akerekana ko urukiko rukwiye gukurikirana abari bamukuriye bamuhaga amategeko ! Kandi abo twese turabazi neza, ntituzategereza ko urukiko rwa La Haye arirwo rubatubwira, ni abajenerali babiri aribo James KABAREBE na Paul KAGAME.

 

IV. Tubyumve dute ?

 

Kuba Terminator yarisabiye gushyikirizwa urukiko rwa CPI, taliki ya 22 Werurwe2013, ubwo yahungiraga muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika iri i Kigali, bishobora kuzamugirira akamaro mu kugabanyirizwa ibihano. Nagerekaho no kutananiza urukiko, akaruha amakuru yose rushaka ku bagize uruhare muri buriya bwicanyi akurikiranyweho, ku batangaga amategeko…, bishobora na none gutuma agira ibyo yoroherezwa.

 

Uko byamera kose, Jenerali Bosco Ntaganda ageze aho umwana arira nyina ntiyumve! Hariya hantu azahungukira ubwenge atari asanganywe: agiye kumenya ko abamushutse bakamuhindura nk’igisimba bari bafite inyungu zabo baharanira ,we bakamuhindura igikoresho gusa. Ubu yarangije kumenya ko nta nyungu na busa afite mu guhishira inkozi z’ibibi zamushoye mu mitwe y’iterabwoba none ubuzima bwe bwose bukaba buhindutse umuyonga! Agiye kugira irungu rikomeye yumve ko ari wenyine, ko ntawe ukimwitayeho, ko ashobora kuzasazira ndetse agapfira mu kumba ka Gereza, kure y’abe ! Aho ufungiye mu Buholandi  si muri Afurika hahandi umuntu yizera ko n’ubwo yakatirwa imyaka 100 ashobora kuzahita asohoka muri Gereza ubutegetsi buhindutse!!! Jenerali Ntaganda, abagukundaga n’abakuvuma  twese turakubwiye tuti : Kwa heli !

 

Nta gushidikanya, Jenerali Ntaganda yatangiye kumva agahinda gakomeye mu mutima we! Yatangiye gusubiza amaso inyuma bikamuha gutandukanya inzozi n’ukuri:  Nta nyungu afite mu guhishira abafatanyacyaha be, nta mpuhwe agifitiye abamuhaga amategeko none bikaba bigaragaye ko batanashobora kumurengera nk’uko bari barabimwijeje ! Nta kundi yabigenza uretse kubatamaza.

 

Uzabihomberamo ni umwe gusa : Paul Kagame n’Agatsiko ke kuko bagiye gushyirwa hanze, ari nayo ntambwe simusiga igana ku gufatwa no gushyikirizwa ubutabera ! Paul kagame ashatse yaba ategura neza ururimi azaburanamo, byaba ari ikinyarwanda agatangira kwihugura!

 

Icyitonderwa:

 

Nyamara Paul Kagame nka Perezida wa repubulika ukiri ku butegetsi aracyafite akadirishya katuma asohoka neza mu matsa, akiberaho indi myaka itari mike, akirerera abana mu mutuzo . Ako kadirishya nta kandi ni uko yaca bugufi agasaba Abanyarwanda kubimufashamo ! Ibyo se byakorwa bite?

 

PAUL KAGAME niyemere ashyigikire impinduka nziza mu gihugu cy’u Rwanda,  yihutire kuganira n’abanyapolitiki nyabo batavuga rumwe nawe(atari twa dukingirizo ahora yikinga mu maso kuko noneho ntacyo tugishoboye kumumarira ! ):

 

(1) bigire hamwe uko igihugu cyakwifungura kikemera inzira ya demokarasi;

 

(2)higwe uko Abenegihugu twese hamwe twafatanya guheka umusaraba w’amateka yuzuye amaraso;

 

(3)hasuzumwe uko hatangwa imbabazi zidasanzwe cyangwa ibihano byoroheje ku bakoze ibyaha ndengakamere;

 

(4)hashakishwe igisubizo cya politiki kirebana n’Abanyarwanda bose bakurikiranywe n’inkiko mpuzamahanga .

 

Bitabaye ibyo, Kagame n’Agatsiko ke baririwe ntibaraye, ejo cyangwa ejobundi bazaba bajwigirira i La Haye, mu kimwaro cyinshi nk’icyo Terminator Ntaganda arimo muri iki gihe !

 

Umwanzuro

 

N’ubwo mu Kinyarwanda bavuga ngo Umugabo mbwa aseka imbohe, Terminator we si imbohe nk’izindi bityo rero ntawabura kwishimira ko umwicanyi kabombo wo mu rwego rwa Jenerali Ntaganda afatwa agashyikirizwa abutabera, abaturage yicaga urubozo bagahumeka gato !

 

Uretse abishuka kubera kureba bugufi, ifatwa rya Jenerali Ntaganda rikwiye kwereka bose ko ibihe byahindutse ! N’abicanyi batarafatwa bagiye kuzafatwa, ingoma y’abazobereye mu kumena amaraso ya rubanda igeze ku ndunduro. Mu Rwanda no mu Karere kose k’Ibiyaga bigari hakenewe “génération nshya” y’abanyapolitiki batica, ahubwo bashishikajwe n’imibereho myiza ya rubanda.

 

Ndasaba Abanyarwanda bafite amaso abona n’amatwi yumva ko bakwitegura kwinjira muri ibi bihe bishya, bagatangira kwisuganya(organisation) mu makipe mato mato, bitegura ko akarumbeti nikavuga bazahagurukira rimwe nk’abitsamuye bagahirika Agatsiko gakomeje kwinangira no kwimika ingoma y’Akarengane ishingiye ku KINYOMA, ITERABWOBA no KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu.

 

Intsinzi y’Ukuri n’Ubutabera iri hafi.

 

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’ishyaka Ishema.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Trending Articles