Amakuru aturutse i buruseli mu NAMA MPUZAMAHANGA irimo gusuzuma ikibazo cy’Impunzi z’Abanyarwanda ! Leprophete.fr
Publié le vendredi 19 avril 2013 22:02
Hafashwe icyemezo cy’uko ntawe ugomba kwituramira, twese tugiye kuva hasi
dusobanure akarengane kagirirwa impunzi z’Abanyarwanda !
Iyo nama mpuzamahanga yatangiye uyu munsi ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo ! Yitabiriwe n’abantu bagera kuri 54 baturutse imihanda yose (Ubulayi, Amerika na Afurika) barimo abahagarariye ibihugu bicumbikiye impunzi, abahagarariye Amashyirahamwe y’impunzi(Cameroun,Mozambique, sénégal, Uganda,) , Amashyirahamwe anyuranye ya Société Civile kimwe n’abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame(RNC,FDU-Inkingi, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi, Ishema Party…).
Icyo iyo nama iriho gusesengura ni ikibazo cyakuruwe n’uko Leta ya FPR yihereranye bamwe mu Bayobozi b’Agashami ka Loni gashinzwe ibibazo by’impunzi (UNHCR) ikabatera igipindi, ikabasaba ko bayifasha uko bashoboye kose mu kubuza impunzi z’Abanyarwanda uburyo no kuzitesha umutwe kugirango zitahuke mu Rwanda ku BWENDE ! Ayo manyanga Leta ya Kigali yifuje ko yakwitwa « Ugushyirwa mu bikorwa kwa « Cessation Clause ».
Iyo Cessation Clause ni ibwiriza riri mu ngingo ya 2 y’Amasezerano y’i Geneve(Convention de Geneve) yashyizweho umukono mu 1951, iteganya uko abantu bari barahawe sitati y’impunzi bashobora kuyitakaza. Leta ya FPR yemeza ko kuva yajyaho ngo mu Rwanda habayeho « impinduka nziza zikomeye kandi zirambye » ku buryo abari barahunze u Rwanda bashobora gutahuka nta komyi, kuko umutekano wabo ntakizawuhungabanya n’uburenganzira bwabo bukaba buzubahirizwa !
Abahawe ijambo bose bakomeje kugaragaza uko ayo « amanyanga » yuje ikinyoma Agatsiko gashaka gushoramo HCR akwiye kwamaganwa bidasubirwaho. Berekanye ku buryo burambuye ukwivuguruza gutindi kugaragara mu cyifuzo cy’ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeza ko abahawe ubuhungiro guhera 1959 kugeza mu 1998 bagomba kwamburwa sitati y’impunzi bagatahuka mu Rwanda, nyamara bakemera ko abahunze u Rwanda nyuma 1998 kugeza ubu bo bakwiye gukomeza gufatwa nk’impunzi !!!
Ikibazo gikomeye cyane ni aha kiri : Niba se mu Rwanda demokarasi n’imiyoborere myiza byarateye imbere nk’uko Kigali ibivuga kuki abahunga ubu bo bagomba guhabwa sitati y’impunzi, abahunze mbere bo bakayamburwa ? Iterabwoba , igitugu n’ubugome abahunga muri iki gihe batinya kuki abahunze kera bo batabitinya ?
Icyagaragaye ni uko bamwe mu bafashe ijambo bibukije mateka y’ukuntu HCR yagiye itatira inshingano zayo zo kurengera impunzi z’Abanyarwanda ahubwo igafa ibyemezo bya politiki byagize ingaruka mbi nyinshi ku banyarwanda nko gufunga inkambi muri Kongo, guhiga bukware abana b’abanyarwanda ngo bacyurwe ku gahato….iyi mikorere mibisha ya HCR yahaye Leta y’Agatsiko icyanzu cyo kurimbura impunzi muri Kongo ikaba igomba kwamaganwa mu buryo bwose bushoboka kugirango itazasubira, ndetse byaba ngombwa bamwe mu bayobozi ba HCR bagaragaweho no gushyigikira buhumyi cyangwa gutiza umurindi ubugizibwanabi (criminalité) bwa FPR bakaba baregwa mu nkiko !
Nanone kandi abafashe ijambo bose bashishikarizaga ibihugu byakiriye impunzi z’Abanyarwanda kutagwa mu mutego wa FPR ifite politiki mbisha ituma abaturage bakuka umutima bakarorongotana bafata inzira y’ubuhungiro ! Ntawe utewe ishema no kuba impunzi : umunsi igihugu cyacu cyatekanye by’ukuri, ubutegetsi bukarekera aho gutoteza rubanda, nta we uzahatira Abanyarwanda gutaha mu Rwababyaye, inzira barayizi !
Abitabiriye inama barasaba kandi impunzi kuba maso zikamenya kwivugira, abazihagarariye bakihugura bakamenya amategeko abarengera kandi bagahugukira kuganira n’abayobozi b’ibihugu bibacumbikiye kugira ngo hato hatagira abarenganywa cyangwa bagashyirwaho agahato ngo batahuke bajye kwijugunya mu maboko y’Agatsiko kiteguye kubagirira nabi nk’uko kagiriye nabi abahungutse ku ruhembe rw’umuhendo bava Kongo, abo kashimuse muri Tanzaniya no muri Uganda…. !
Umwanzuro
Inama iracyakomeza, izasozwa ejo ahagana saa cyenda z’amanywa. Ejo hazagibwa impaka ku myanzuro igomba gushyikirizwa abarebwa n’iki kibazo bose, ni ukuvuga HCR, Leta y’U Rwanda, Impunzi, Ibihugu bicumbikiye impunzi, Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kigali ….
Umwanzuro ndakuka nturafatwa, ibiganiro biracyashoboka , hagati y’impunzi na HCR, n’ibihugu bicumbikiye impunzi.
Gusa icyo twese dukwiye kwemeranywaho ni uko igisubizo nyakuri kizaboneka ari uko ubutegetsi bw’Agatsiko bukuweho bugasimbuza ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi ! Abanyapolitiki ba opozisiyo biyumvishe ko uruhare rwabo rukenewe ku buryo bw’umwihariko bityo bakaba bakwiye gushyira hamwe bakarwana uru rugamba kandi bakarutsinda !
Ikibazo cy’impunzi kiratureba twese, niba wowe warahisemo kwituramira , menya nibura wibereye ku ruhande rw’abatera umwanzi ingabo mu bitugu !
* Haguruka wandike ibarwa yawe bwite, uyoherereze Komiseri mukuru wa HCR i geneve, umubwire ko iyo Cessastion Clause ntayo Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe.
*Haguruka urebe iruhande rwawe maze wirebere ukuntu uturanye n’ « Ingirwampunzi » zikomoka mu miryango y’Abategetsi b’i Kigali birirwa bajujubya impunzi z’ukuri , nyamara bo bakaba barahawe sitati z’impunzi kandi nyamara ntacyo bahunze ahubwo aribo bica bagakiza mu Rwanda : abo bo dukwiye kubahagurukira tukabatamaza, nabo bakamburwa iyo sitati bahawe mu buryo bw’uburiganya !
Imyanzuro y’inama(Recommandations), izatangazwa ejo, tuzayibagezaho, turahababereye.
Intumwa ya Leprophete-Umuhanuzi,
I Bruxelles.
Source: Leprophete.org