Ijambo rigaruka kenshi muri iki gihe mu banyarwanda biyemeje gusubiza igihugu isura n’umuco wa kimuntu ni « Revolusiyo! » Nyuma y’imyaka myinshi abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo FPR Inkotanyi yashoye mu gihugu no mu karere, uburyo bwose bwageragejwe kugeza iki gihe bwabaye imfabusa. Iyo ikaba impamvu abanyarwanda hirya no hino ubu baharanira buri munsi gushakira igisubizo kidasubirwaho ihurizo ry’agatsiko ka FPR kugeza ubu ryabaye akamenamutwe mu myaka irenga makumyabiri Inkotanyi ziteye igihugu. Amashyaka hirya no hino arakora ibishoboka, abishoboye akishyira hamwe ngo ahuze ingufu n’ibitekerezo, rimwe na rimwe bigasa no kuvomera mu kimenetse, alliances zigiyeho zigashwanyuka bidateye kabiri! Mu by’ukuri ikigira indashoboka iri hurizo ryo gusezerera agatsiko, harimo cyane cyane kutumva neza imiterere y’ihurizo kimwe n’inzira zanyurwa mu kurisigura. Bityo bikagaragara ko abaleaders bariho kugeza iki gihe hari icyo batari bumva ku kibazo cya FPR Inkotanyi, kandi uko kutabyumva (ignorance) biri mu bitera nyine inkundura kugenda biguru ntege. Revolusiyo rero ivugwa nk’igisubizo ni revolusiyo bwoko ki, irahangana n’ikibazo giteye gite, kandi inzira yo kunyuramo iharuye ite? Ngibyo ibibazo byibazwa muri iki gihe n’abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagerageza gushaka umuti w’ikibazo cy’inkotanyi.
Mu bihugu byinshi habayeho mu mateka revolusiyo za rubanda, kugeza n’aho mu mahame remezo agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu banditsemo ko mu gihe cyose uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage buhonyorwa n’ubutegetsi bw’igitugu, ko ari atari uburenganzira gusa ahubwo ko ari n’inshingano ku baturage kwivumbagatanya bagahangana n’ubwo butegetsi bubi. Iyo havugwa revolusiyo rero, hari igihe bamwe mu bambari b’ubutegetsi babifataho ngo ko ari ukubuza umudendezo igihugu ndetse no ku bangamira amategeko igihugu kigenderaho. Oya siko bimeze, revolusiyo ni uburenganzira bw’ibanze mu mahame agenga ikiremwamuntu, bityo nta tegeko na rimwe riba ryishwe iyo abaturage bivumbuye ku butegetsi bubi, ahubwo iyo bidakozwe niho amategeko aba yishwe. Bityo rero gufungira abantu ko badashaka gukandamizwa ni ukubangamira bikomeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abategeka ibyo bagomba kubirizikana.
Ikibazo cy’ingutu na none kigaruka, ntigituruka ku butegetsi bubi gusa, ahubwo gituruka by’umwihariko ku barangaje imbere abandi mu gutegura revolusiyo. Muri rusange icyo abayoboye amashyaka batari bumva, ni uko gukora revolusiyo binyuranye no kugirana imishyikirano n’ubutegetsi burenganya. Ubundi imishyikirano yonyine yemerwa muri revolusiyo, ni iyo guha umunyagitugu icyanzu anyuramo kugirango akinguruke rubanda. Bityo iyo abantu bicaye ngo bari gutegura revolusiyo basaba ko leta ibagirira ikigongwe ikemera gushyikirana nabo, iyo ni revolusiyo iba yapfubye. Biba agahomeramunwa nabwo iyo abategura revolusiyo bagira batya bakemera ko bacengerwa n’abambari ba leta irenganya, aba babashukashuka boshye shitani babumvisha ko bagomba kwitabira ibiganiro na leta irenganya. Bakwitabira bate se ibyo biganiro, kandi iyo leta nyine itabanje gukurikiza ibisabwa, ni ukuvuga kubohora ingoyi z’akarengane?
Ha mbere aha amashyaka yokomeje gupfunda imitwe hirya no hino, abayarangaje imbere benshi muri bo bibwira ko bashobora kumvikana na leta y’igitugu ikadohora ikaba yabaha ku butegetsi nabo bakaboneraho kurengera abaturage. Iyo iyo nzira iba ishoboka, nta kuntu abasirikari bakuru bishyize mu maboko y’inkotanyi mu 1994, barimo ba General Emmanuel Habyarimana, Leonidas Rusatira na Majoro Cyiza n’abandi, batari kuba baragize icyo bageraho mu kugamburuza Inkotanyi. Ariko ibyo ntibabishoboye kandi bitwa ko ari abasoda! Abandi twavuga ni abasiviri banyuranye bakomeje kwibwira ko bakoranye n’Inkotanyi hari icyo batabaraho rubanda. Abo basiviri bose, uvuye kuri Seth Sendashonga ukagera kuri Victoire Ingabire unyuze kuri Faustin Twagiramungu n’abandi nkawe ntacyo bagezeho! Ubwumvikane n’ingoma y’igitugu rero bigaragara ko ari inzira idashoboka kandi irimo dangers nyinshi.
Kuri iki gihe rero ibintu bihagaze bite? Nta gushidikanya ko hakiriho guhuzagurika gukomeye. Uko guhuzagurika kugaragarira cyane cyane aho abategura revolusiyo bagira batya bakinjirwa n’inkotanyi ziyorobetse ntibabirabukwe. Izo nkotanyi zidasanwze kandi zikunze kuba izo abantu badakeka, ni ukuvuga cyane cyane abigira nyambere ngo baravugira rubanda kandi bafite imigambi ihishe. Kugira ngo revolusiyo ijye mbere ni uko bene izo ndiririzi zihishe ziba zikwiye gushyirwa ku ruhande, nanone bigakorwa mu bushishozi!
Ikindi kitabura kugarukwaho mu rwego rwo kwiga imiterere y’ikibazo revolusiyo igomba guhangana nacyo, ni ukumenya umuzi n’umuhamuro wa byose. Birasetsa rimwe na rimwe iyo ubona abanyarwanda bateranye, bagatangira kujora amateka y’u Rwanda bemeza ko ibibazo u Rwanda rufite bifitanye isano n’ingoma ya cyami, ndetse benshi bakumva ko ari muri ubwo buryo bagomba kurwanyamo agatsiko ka FPR. Hari n’abajya gutangira ukumva ibiganiro byabo bigusha aha ngo ko ikibazo cy’u Rwanda cyaba cyarazanywe na Habyarimana. N’Ibindi n’ibindi abantu birirwamo bidafite umumaro bidashobora no kugira icyo bitazeho intambwe Inkundura yo kwibohora. Iyo bamwe babibonye gutyo niho usanga bahitamo kwifatira inzira yabo bwite isa n’iyitarura izateganwaga kugeza iki gihe. Urugero rutari kure rwatangwa ni urw’ Ishyaka « Ishema Party » rishinzwe vuba aha, usanga mu bitekerezo bya revolusiyo ryarasize benshi bibwiraga ko bakorera inyungu z’abaturage. Ibyo biterwa n’uko iri shyaka Ishema rifata umwanya wo kwiga ku bibazo nyabyo no kugerageza ku bishakira ibisubuzo kandi rigafata igihe cyo gusobanurira abantu ku buryo bwimbitse. Ishyaka rishobora kugira ingorane ryihariye nibyo, dufatiye nk’urugero twavuzeho rw’Ishema Party rikunze kugaragaza ko ribura abaritera inkunga bahagije ku buryo bw’amafaranga afasha mu gushyira mu ngiro ibiteganyijwe. Ariko rero iyo abayobozi bariho batahiriza umugozi umwe kandi bakarangwa n’ibikorwa bigamije intego, n’iyo bene iryo shyaka ryagera aho rinanirwa, ariko byibuze riba ryagaragaje ko ritajandajanda mu gushakira umuti ibibazo biriho.
Icyo twarangirizaho muri iri jambo ry’ibanze, ni ukwibutsa abanyapolitiki gutekereza cyane ku bwoko bw’ikibazo kiri mu Rwanda, bityo bagategura revolusiyo ijyanye n’ikibazo kiriho, kuko revolusiyo zose ntizigomba gusa byanze bikunze. Ku byerekeye ubutegetsi buriho mu Rwanda, ku bunenga udahereye kuri geopolitique ntibyafasha na gato revolusiyo ivugwa. Nk’uko bigaragara, igihugu cyacu kiyobowe muri iki gihe n’umugererwa (uvuga ko ari prezida), ariko mu by’ukuri ari umugapita ushinzwe kubungabunga inyungu z’abacapitalisti mu karere. Kurwanya ugutandukira kw’abakapitalisti bigomba byanze bikunze kunyura mu nzira zihuye cyangwa se zegeranye n’ubusosialisti. Uko revolisiyo sociale ikorwa bigira inzira, ingero tuzi zikaba revolusiyo ya Cuba kimwe n’izindi zo mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo. Abaturage bahanganye n’abacapitalisti bifashishije ibitekerezo bya revolusiyo y’abasosiyalisti bagiye kenshi bagera ku ntego. Ni ah’abaleaders rero gutekereza bigera kure, bityo bagafata igihe cyo kuva mu matiku adashira yo kuvuga ibibazo bitwajije ubwami cyangwa izindi ngoma zabayeho mu Rwanda. Abanyapolitiki bagomba kujya ku muzi w’ikibazo, bityo bagafasha rubanda kwibohora bazi intego bagamije, inzira zo kunyuramo ndetse n’ubwoko bw’ubutegetsi bateganyiriza u Rwanda rwo mu gihe kizaza.
La Rédaction, Le Médiateur
***************

Urashaka kuganira n’Abayobozi b’ISHYAKA ISHEMA, i Bruxelles, le 28/4/2013 ? AIPAD
Parution: 2013-04-12 07:35:35
Par:Association AIPAD

Mu rwego rwo gukomeza kuganira no kungurana ibitekerezo ku byerekeye:
a) Inzira zo gusezerera burundu ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari;
b) No gushyiraho Leta ishingiye ku mahame ya demokarasi isesuye kandi yubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu;
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie) bwatumiye batanu mu Bayobozi b’Ishyaka rya politiki rishya ryitwa ISHEMA PARTY kugirango bahurire n’ Abanyarwanda, Abarundi , Abanyekongo n’abandi babyifuza, mu mugi wa Bruxelles :
* bazaganira, *bungurane ibitekerezo, *bajye impaka zubaka, *basabane,
*bidagadure, *biyibagize ibihe bibi babayemo,*bashushanye igihugu cyasubiza ishema Abenegihugu bose nta vangura.
Uwo muhuro uzaba:
* Ku CYUMERU,
*TALIKI YA 28 /04 /2013,
*Guhera saa munani (14h) kugeza saa yine z’ijoro(22h).
Ni muri Salle Excelsior
Rue Eloy 80
1070 Anderlecht
Belgique
(Abazi kwita ku :
*Umuziki ususurutse,
*Akabyeri gakonje,
*Ka brochette gasobanutse …
…bazaba babukereye).
Abayobozi b’andi mashyaka ya politiki bifuza kuganira kuri « stratégies » zo kubohoza u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari ku ngoma ya ba Gashozantambara, batumiwe ku buryo bw’umwihariko.
Ntimucikanwe.
Pierre Alexandre Muzungu,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Association AIPAD.