Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Ni kuki Anastase Gasana atubahirije ubupfura bwa Enoch Ruhigira!?

$
0
0


Reka nganire na Gervais Condo: Igitera “Ubugoryi” Dr Anastase Gasana dans Politiki gasana-anastase1-300x219

Nabyo ni igikorwa cy’ubutwari kubona Gasana atinyuka kunenga imikorere ya RPF no kubiganiraho n’abandi. Kuba modere si ukubiba imbere ya Kagame gusa!

Abanyarwanda baragenda bava mu bwihisho bakaganira bigashyira kera!

Burya nta byago nko gupfukiranwa, ugapfukwa umunwa ku buryo utabasha gufata ijambo no kuvuga icyo utekereza ku bikureba cyangwa se bireba ubuzima bw’igihugu cyawe. Abagabo bagize igitekerezo cyo gushyiraho imirongo y’amaradiyo avugira kuri internet n’abo gushimwa bikomeye. Ibyo aribyo byose ubusa buruta ubusabusa. Kuva FPR yafata igihugu, ikindi gitekerezo kitari icyayo cyaciwe mu Rwanda. Inkurikizi: Abantu baricwa, bagafungirwa ubusa imyaka agahumbi igashira, abaturage bagahohoterwa ubutitsa ntihagire ugira uburenganzira bwo kuba hari icyo yakongeraho. Paulo Kagame mutagatifu na FPR ntagatifu nibo bazi byose, nibo bashobora byose! Na za Kiliziya n’amatorero kera zigishaga Imana, ububasha bw’izumbabyose ubu basa n’ababweguriye RPF. Abapadiri mu makanzu, abapiskopi mu ngofero z’amahembe, abapastori muri kostimu, bose barikubita imbere ya FPR bakaramya, icyubahiro cy’Imana kikaza hanyuma. Habe no gutekereza ku bakandamijwe, uwo murimo barawuretse bihitiramo gutura ibitambo bitwikwa, abandi baterera icyotezo Kagame.

Ibi mbigarutseho muri iyi nyandiko kugira ngo mpe ishimo abanyarwanda b’intwari bagerageje gushaka uruvugiro. Ubu amaradiyo arashingwa hirya no hino ariko atunga mikoro n’abatari bazwi cyangwa bari baribagiranye, akabahamagarira kwitabira demukarasi. Nibikomeza bitya aya maradiyo ashobora kuzagera igihe avugira no ku nyakiramajwi aho kugendera mu rusinga rw’umurandasi, bityo agere no kuri rubanda nyamwinshi. Amaradayo y’ingenzi amaze kwamamara ni « Ijwi rya rubanda » ryashinzwe n’umunyarwanda ku giti cye. Amashyaka FDU-RNC nayo yashyizeho umuyoboro wayo yise « Itahuka! » Aha niho mperutse gutega amatwi ikiganiro hagati ya Anastase Gasana na Enoch Ruhigira ndumirwa! Gasana yakiniye muri defense naho Ruhigira muri surface de réparation kwa Gasana, ariko ntacyo, ubutaha Gasana najya kuganira ubwo azabanza kwiga adversaire bahanganye uwo ariwe yitegure mbere cyane. Kwinjira muri politiki ni ukujya muri public, ahari iyo Gasana adashinga ishyaka ntaba yararinze kwisobanura bene kariya kageni. Na none icya ngombwa ni uko abo bagabo bombi babashije kuganira nyuma y’imyaka iyinga makumyabri ntawe ucira undi akari urutega!

Ikibazo bwite na Habyarimana gikomeje kuba ishingiro rya politiki ya Gasana.

Iyo Anastase Gasana aba umuhutu wa Nduga nk’uko abantu bakunze  gupfa bene ayo mahamba, yari kugaragaza ko ikibazo cye na Habyarimana kijyanye n’irondakarere. Ariko ibyo ntibifata ku ruhande rwa Gasana. Ikindi nk’uko bigaragara n’ubwo Gasana agerageza kubikikira, uyo mugabo yazamutse inzego zose za MRND, kugeza n’igihe ajya mu macommissions ya comite central. MRND imaze kuvugururwa, uyu Gasana yabaye umwe mu basinyateri bayo (numero ya 35). Nyuma yaho Gasana yifuje gushyikiriza umushinga Habyarimana wo kurushaho kuvugurura ishyaka MRND ngo ribashe guhangana mu ruhando rw’amashyaka. Ni muri urwo rwego Gasana yashyizeho inyandiko irimo ingingo zishyiraho umutwe w’interahamwe, urubyiruko rwa MRND! Uwo mushinga Gasana yifuje kuwushyikiriza Prezida Habyarimana ubwe mu ntoki bakawuganiraho imbonankubone. Kubera impamvu zitasobanuwe, Habyarimana ntiyashatse guhura na Gasana imbonankubone, ahubwo asaba diricabinet we Ruhigira ko yakora ku buryo Gasana ibyo abiganiraho n’umunyamabanga mukuru wa MRND wari Edouard Karemera. Nyuma yaho Gasana wari warakoze muri MRND na mbere Habimana Bonaventure akiri umunyamabanga mukuru, uyu Gasana yahisemo gukorera muri opposition (Kurwanya Habyarimana). Ubu Gasana ararahira agatsemba ko atigeze akorera MRND ku bushake, ngo yashyizweho igitugu ukaba wagira ngo bari bamufatiyeho inkota!!! Nyuma rero Gasana uyu yinjiye ishyaka MDR, aba umwe mu bahangana badasanzwe ba Habyarimana (opposant farouche). Nyuma y’aho ibyo muri MDR byabaye isupu Gasana ari umwe mu bayobozi, organisation irabura, demokarasi abavuga ko bayiharanira muri opposition ibura mbere na mbere mu mashyaka yabo bwite. (Nyuma Inkotanyi zigeze ku butegetsi Gasana yaje ubwe gushyira mu ngiro umushinga wo gusesa burundu MDR) Ishyaka ryasigaye rihagaze ritarimo amacakubiri no kwiburamo demokarasi mu gihe cy’amashyaka menshi, mu by’ukuri ni MRND gusa. Amashyaka yayirwanyaga aracagagurana karahava, benshi bakavuga ko ibyo bice byayavukakagamo byaterwaga na FPR yari yarayinjiye. Gasana we icyakora siko abibona, ngo Habyarimana, toujours Habyarimana niwe wababuzaga demokarasi iwabo akoresheje kubasopanya…!

Ibice bya MDR na PL byakomeje kuvurungana kugeza igihe amasezerano y’Arusha asinywe, na nyuma yabo bararyana rubura gica, bamwe bahurira za Kabusunzu bakorana za coup d’etat, demokarasi yavugwaga ikomeza gukendera mu mashyaka ubwayo. Kubera ibyo bice mu mashyaka, inzego za transition zavuye muri Arusha kuzishyira mu bikorwa byahindutse ikibazo gikomeye. Habyarimana yasaba amalistes y’abarahizwa, bugacya Twagiramungu na Uwiringiyimana bazanye iyabo liste, ubundi Karamira na Niyitegeka nabo bagatanga ayabo, hagati aho Nsengiyaremye we agaharanira ko Twagiramungu asibwa mu ngingo z’amasezerano ya Arusha akaba ariwe wandikwa! Habyarimana yakumvikana na Uwiringiyimana kuri liste, bwacya Uwiringiyimana akagaruka azanye indi listi abarwanashyaka bamushyize ku gitutu!

Igihe cyo kurahira kwa Habyarimana ne leta y’inzibacyuho, kugeza n’uwo munsi Gasana na Bagenzi be muri MDR bari batarumvikana ku maliste yo kugabagabana imbehe zivuye Arusha. Ku bwa Gasana ngo Habyarimana yari kwakira liste y’igice yarimo cyakoranaga hafi na FPR, ngo niho yari kuba yubahirije Arusha! Akibagirwa ko abasigaye muri MDR bashakaga kuri izo mbehe nabo bari bariye karungu bayakanuye. Ibyari muri MDR kandi nibyo byari no muri PL yavugagwaho gukorana bya afi na FPR (kuri bamwe ndetse ni ishami rya FPR ryari mu gihugu imbere), aho hazaga liste ya Lando, bugacya hari indi ya Mugenzi! Ibyo byose Gasana ararahira akirenga ko byaturukaga kuri Habyarimana waba warabacagamo ibice. Ibyo aribyo byose gushyiraho leta y’inzibacyuho muri ubwo buryo byabonekaga ko bidashoboka. Nyuma igisa n’ubwumvikane cyaje kubaho hemezwa ko leta y’inzibacyuho yari kurahira tariki ya 9 Mata 1994, ibice byose biri mu mashyaka cyane cyane MDR na PL bimaze kumvikana ku mbehe. Nyuma y’ibyo bisa n’ibigaragaye ko leta y’inzibacyuho iha ubwinshi abashyigikiye Habyarimana no mu mashyaka yavugaga ko amurwanya barimo,  ibyo bitashoboraga na gato gushimisha FPR. Ni uko ku wa 6 Mata Habyarimana aba atumiwe mu nama ngo yo kwiga ku kibazo cy’i Burundi muri Tanzaniya. Gasana we yemeza ko inama yari iyo kwiga ku kibazo cy’u Rwanda, ariko ibyo ni Gasana gusa wari ubizi (abiziranyeho bishoboka na FPR), kuko Habyarimana yagezeyo ahubwo agatungurwa no gutungwa agatoki n’abandi bakuru b’ibihugu ngo ko ariwe uri kunaniza amasezerano ya Arusha. Habyarimana atashye ibyabaye nta wabisubramo…

Ibindi Gasana agarukaho ku giti cye, ni uko Habyarimana asa ngo n’uwamusuzuguraga. Yaba yaranze kumutwara mu ndege ye kabiri kose, kandi ngo iyo ndege ya Prezida ari indege y’igihugu! Gasana wari Ministri w’Ububanyi n’amahanga se yari abuze ubundi buryo bwo kugenda atagiye mu ndege ya Prezida? Ikindi ko bigaragara ko yari yariyemeje kurwanya Habyarimana ndetse agashyigikirana na FPR, Habyarimana yari kumutwara mu ndege ye ngo baganire iki bungurane nama ki? Ibyo Gasana we abibona ngo nk’uburenganzira bwe bwo kugendera mu ndege y’igihugu!!! Nyamara ariko yari akwiye no kwemera ko byamukijije amagara naho ubundi aba yarahanuriwe hamwe na Habyarimna, bityo ibyo kumusuzugura (bishobora kuba byari bifite impamvu) abikesha kuba akiriho!!!

Ni iki umuntu wize nka Gasana yashoboraga gupfa na Habyarimana kugeza aho kumwanga urunuka?

Kumva ikiganiro cya Gasana agirana na Ruhigira, bitera kwibaza icyo umuntu nka Gasana n’abandi bakoze nkawe bashoboraga kwangira Habyarimana urunuka kugeza aho biyemeje kumuhitamo Inkotanyi bakazigabira igihugu. Ibyo aribyo byose nta kaburimvano, n’ubwo impamvu zigarukwaho kenshi ari iz’igitugu, bikomerera aba bose kwerekana aho igitugu cya Habyarimana cyari gishingiye. Kuba hariho ishyaka rimwe iyo niyo yari mode, n’umwe mu barwanya Habyarimana icyo gihe wari guhabwa ubutegetsi mbere nta kigaragaza ko yari guhitamo amashyaka menshi. Ikibazo rero cy’aba bagabo twacyumva dute, psychologie yabo yakoraga ite mu myaka hagati ya 91-94?

Mu gutekereza aha umuntu yakwifashisha ukugereranya Gasana na Ruhigira. Aba bagabo bombi bari barize baraminuza, ndetse baraniganye kandi barangana mu myaka. Bose babaye muri politiki y’ishyaka rimwe, kugeza igihe amashyaka menshi aje buri wese agahitamo irimunogeye. Gasana yabanje kuba MRND, nyuma aza guhinduka ajya muri opposition, naho Ruhigira aguma kuba fidele kuri Habyarimana. Imyifatire yabo bombi nyuma yo guhitamo yaranyuranye. Gasana yikomye cyane Hbyarimana, aramurwanya karahava, naho Ruhigira akomeza imirimo ye mu bwitonzi no mu bufatanye.

Aho umuntu yakwibaza igituma umuntu ashobora kuba umuopposa karundura, mu gihe ubutegetsi buriho mu by’ukuri bitabangamiye inyungu ze, nk’uko ariko bigaragara ku ruhande rwa Gasana. Umuntu yagerageza kumva imyifatire ya Gasana mu rwego rwo gukunda demokarasi, no kwanga gutekereza mu ruhande rumwe gusa. Ibyo nibyo abaharanira demokarasi bose bakunze gufata nk’ihame. Birashoboka koko ko Gasana yaba yari afite amashagaga, ndetse n’amatwara menshi yo kuvugurura MRND, ariko nyuma agasanga asa nk’usuzugurwa, cyangwa ibitekerezo bye bititabwaho. Kuba rero amashyaka menshi yaramwemereraga ubwo burenganzira bwo guhitamo, nta kinegu kuri Gasana cyo kwihitiramo inzira bwite, gusa aho bivamo urwango rudasanzwe kuri Habyarimana nibyo bidashobora kumvikana, kuko kugeza iki gihe ingingo zose Gasana atanga usanga zidafashe na gato. Ni iki rero urwo rwango rushobora gufasha muri politiki Gasana ateganya muri iki gihe?

Ikindi nabwo kitabasha kumvikana mu mikorere ya gasana, ni ubufatanye na FPR bwabaye nko kujijwa bikomeye. Kugeza n’uyu munsi Gasana arasa n’uwemeza ko ntaho yajijwe mu gukorana na FPR. Ibyo ari byo byose Anastase Gasana ntashobora kuvanaho ko Habyarimana yagambaniwe kugeza igihe yishwe FPR ibimwifashishijemo. Kuba yari Dar es Salam ku munsi w’urupfu rwa Habyarimana, agataba Habyarimana mu nama izuba riva agafata position ya FPR, biri mu byatumye abagome bafata icyemezo cyo kurasa Habyarimana. Yabishaka atabishaka rero Gasana azahora abonwa nka complice w’urupfu rwa Habyarimana, kandi icyo ni ikintu kitihanganirwa na gato n’abanyarwanda muri iki gihe. Anastase Gasana akomeje kugira urwango rwe kuri Habyarimana ishingiro rye rya politiki, ibimenyetso byinshi byerekana ko politiki ateganya yazakirwa bigoranye n’abanyarwanda.

Ibikorwa bikomeye bya politiki  Gasana yivugaho ko yakoze usanga biteye urujijo!

Anastase Gasana yagerageje kwerekana mu kiganiro yagiranye na Ruhigira ibikorwa bye muri politiki, ariko igihe cyose Gasana avuga igikorwa gikomeye cya politiki usanga ahubwo birushaho gutera urujijo abamwumva. Umuntu adasubiye mu bikorwa binyuranye Gasana avuga ko yakoze usanga rimwe na bibuzemo urunyiriri (logique), hari muri ibyo kimwe giteye gutangara, ari cyo cyo kwandikisha Faustin Twagiramungu mu masezerano ya Arusha. Kugeza n’uyu munsi abanyarwanda bakomeje kwibaza icyo ibyo byasobanuraga ko Twagiramungu nk’umuntu umwe yagombaga kwandikwa mu masezerano ya Arusha, ibyo ni byo Gasana yasobanuye ko ishingiro ariko uko Twagiramungu ari umukwe wa Kayabanda!!!

Kugeza n’uyu umunsi abanyarwanda bakomeje kwibaza icyari cyihishe inyuma yo kwandika Twagiramungu mu masezerano, none Gasana ahishuye ngo ko yabirwaniye inkundura ngo ku bw’uko Twagiramungu afiteho Kayibanda ho sebukwe. Aha ni aha buri munyarwanda kuba yagira icyo atekereza kuri iyo politiki y’imiryango yari yihishe mu Arusha abantu batabizi! Gusa n’ubwo Gasana yemeza ko icyo cyabaye igikorwa cya politiki gikomeye, ntawabura guhamya ko niba iyo ari politiki koko, yaba ari imwe mu zoretse igihugu!

Kwibeshya bibaho, ariko kudatezuka mu kwibeshya ni ibya roho mbi…!

Kuba Anastase Gasana na Ruhigira Enoch babasha kugira batya bakaganira bagasubira  mu byahise, ni ibyo kwishimirwa, kimwe n’uko Umunyamakuru Serge wayoboye ikiganiro yabikoze ku buryo bwa gihanga, hiyongereyeho kandi n’ugucisha mu gaciro k’undi mutumirwa Bwana Bahunga wari muri icyo kiganiro. Birakwiye kandi kugaruka ku muco w’ubupfura mu biganiro waranze Enoch Ruhigira, kandi ibyo akabikora nta gukikira ukuri. Gusa ku bireba Anastase Gasana, umuntu yagira ati haracyari byinshi byo gukosora, kandi ibyo ntibyashoboka inzika asa n’aho afitiye Habyarimana atayiretse, kuko usanga aricyo gituma ibiganiro bye bimugora, cyane cyane mu kugerageza gusobanura ibitumvikana cyangwa se bidashoboka. Ibyo bituma Gasana ataganira nk’umuntu wiyizeye, ahubwo byumvikana ko ari kuri defensive. Burya kwemera ko wibeshye hari byinshi biruhuraho kandi bigafasha mu kuganira n’abandi. Ni ibyo navuga  muri rusange ku kiganiro cyatanzwe, biboneka ko Gasana Anastase agifite intambwe ndende yo gutera niba ashaka koko kwirinda cyangwa kurinda abo ayoboye mu ishyaka indi mitego y’Inkotanyi.

Mzee wa Bazee


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Trending Articles