Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Leta y’u Rwanda yashyize abaturage iyobora mu matsinda: abadirigi,abahanya,imihirimbire n’abinazi…!!!

$
0
0

 

N’akataraza kari inyuma…Tegereza gato gusa!!! [NDLR]

***********************

Muhima : Ubushobozi buke bwatumye umugore we afatwa bugwate n’ibitaro nyuma yo kubyara


Yanditswe kuya 11-05-2013 – Saa 15:40′ na Thamimu Hakizimana

    Havugimana Jean utuye mu kagari ka Kabuguru I, Umurenge wa Rwezamenyo avuga ko ari mu cyiciro cy’abatindi nyakujya ariko nyiyahawe ubwisungane mu kwivuza. Ibi byatumye umugore we afatwa bugwate n’ibitaro bya Muhima nyuma yo kubyara, kubera kubura ubwishyu.

    Ubusanzwe abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, byiswe “Abahanya n’Abatindi nyakujya” bishyurirwa na Leta ubwisungane mu kwivuza .

    Havugimana w’imyaka 35 y’amavuko avuga ko yagerageje gusaba ko ahabwa Mitiweli, ubuyobozi bw’Akagari bukamuha icyemezo cy’uko ari umutindi nyakujya. Nyuma akajya ku kigo nderabuzima cyo ku Kabusunzu bamubwira ko mitiweli zarangiye agomba kuyihabwa mu kwezi kwa Nyakanga 2013, kuko yari aje kuyisaba atinze.

    Tariki ya 18 Mata 2013 umugore wa Havugimana ni bwo yafashwe n’inda biba ngombwa ko amujyana kwa muganga, abasha kubyara bamubaze. Havugimana avuga ko kubera nta bwisungane mu kwivuza bafite, ibitaro bya Muhima byabaciye amafaranga 95.000 y’amanyarwanda, ayabuze bituma umugore we bamufata bugwate.

    Ubwo yaganiraga na IGIHE, Havugimana yavuganaga agahinda kenshi kuko umugore we yari akiri mu bitaro amazemo iminsi irenga 20. Yagize ati “Ndasaba imbabazi abayobozi b’ibitaro bambabarire njye mbariha amafaranga make make, kuko sinayabonera yose icyarimwe.” Yongeyeho ko ayo mafaranga atari yayatunga mu buzima bwe.

    Havugimana avuga ko yaberetse icyangombwa cy’uko ari umutindi nyakujya ariko ibitaro bikanga kumurekurira umugore. Yongeraho ko atabasha kujya gushaka amafaranga kuko umunsi wose aba ari kwita ku mwana wabo muto w’umwaka umwe n’amezi abiri wasigaye mu rugo.

    Ibibazo bya Havugimana n’umuryango we, bishingiye ku mikoro make bibemera kuba mu cyiciro cy’Abatindi nyakujya bizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko umuyobozi w’Akagari ka Kabuguru I avuga ko byose ari Havugimana nyir’ubwite wabyiteye.

    Dukuze Sandra Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuguru I yatangarije IGIHE ko icyo kibazo ari Havugimana wacyitewe. agira ati « Ntiyakurikiranaga gahunda zose z’ubuyobozi, ngo amenye icyo agombwa kugira ngo afashwe ndetse n’ibindi nk’ibyo kuko umuntu iyo ababaye arabimenya akegera abantu.”

    Havugimana Jean afite umugore umwe, umwana baherutse kwibaruka akaba abaye uwa kabiri. Ubwo twandikaga iyi nkuru, uwo mubyeyi ntabwo arava mu bitaro bya Muhima.

    Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, ku kibazo cyahavuzwe kenshi ko bafata bugwate abarwayi babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro, kuri telefoni igendanwa, atumenyesha ko nta mwanya afite.

    JPEG - 95.3 ko
    Havugimana Jean ateruye umwana yasigaranye mu rugo, ahagaze imbere y’inzu atuyemo afite icyangombwa cy’uko ari umutindi nyakujya
    Source: Igihe

    Viewing all articles
    Browse latest Browse all 1031

    Trending Articles