IMIGABO N’IMIGAMBI Y’I S H YA K A
FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES
FPP–URUKATSA
I. INTANGIRIRO
a. Inkomoko y’inyito y’ishyaka FPP-URUKATSA
Tumaze gusuzuma akaga kagose igihugu cyacu n’abakivuka kugeza ubu, ako kaga kakaba gakomoka kuri politiki ya FPR-Inkotanyi y’ubwicanyi, kurunda abantu mu magereza, ikinyoma gifite umuzi ku butegetsi bw’igitugu n’iterabwoba, ubusahuzi n’ubwikanyize, amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, gukenesha abaturage nkana, kwima abanyeshuri ba kaminuza uburyo n’ubushobozi bwo gukomeza kugirango babashe kurangiza amashuri yabo, ivangura mu nzego z’umutekano, mu buvuzi n’ahandi;
Twarasuzumye dusanga igihe kigeze y’uko hashyirwaho ingamba zarengera abaturage mu bibazo byose bibibasiye, hashyirwaho uburyo bukumira ako karengane kose tumaze kuvuga mu ncamake, bituma twiyemeza gushinga ishyaka ryasubiza abanyarwanda ikizere cyo kuba mu gihugu cyabo buje ituze mu mitima yabo, ikizere gishingiye ku mutekano nyakuri uzira iterabwoba,uzira urwikekwe hagati y’abana b’u Rwanda, aho umuturage atazongera kwikanga abashinzwe umutekano, aho umutegetsi azahinduka umuyobozi uhagarariye abaturage aho guhagararira umuntu ku giti ke, aho umuyobozi azaba abereyeho guhumuriza abaturage no kubaha imiti iboneye y’ibibazo bafite, atabereyeho gufunga,gusahura,gucuza, no guhohotera abaturage.
Ishyaka twiyemeje gushinga rizaharanira uburenganzira bw’abaturage riteza imbere imibereho myiza yabo izira inzara n’ubukene bw’akarande bityo bakabaho mu mudendezo usesuye.
Kuri ibi bitekerezo niho twahereye duha ishyaka ryacu izina rijyanye n’inshingano ryiyemeje ariyo yo guharanira amahoro, iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bwa FPR-inkotanyi.
Iryo zina twahitiyemo isyaka ryacu akaba ari FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES kugirango tugarure ihumure n’ituze mu mitima y’abanyarwanda.
Naho izina URUKATSA turikomora ku mutwe w’ingabo zabaye intwari ntagereranywa, ibigwi byazo byamamaye cyane ubwo zakubitaga inshuro Ingabo z’u Rwanda zitwaga ABAKOTANYI zari zarigize akaraha kajyahe nk’Inkotanyi z’ubu.
Umutwe w’URUKATSA wigaragaje cyane nyuma y’Ingoma y’Umwami Kigeri Ndabarasa, ubwo zayoborwaga n’igikomangoma Semugaza umwe mubahungu b’umwami Kigeli Ndabarasa.
Izina URUKATSA niryo ryatoranyijwe kuba izina ry’ubutwari ry’ ishyaka rigamije kuzana amahoro, iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bw’inkotanyi, ryiswe mu rurimi rw’igifaransa FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP)
Ijambo urukatsa rikomoka ku nshinga y’ikinyarwanda « gukaka » bivuga kwiyasa, gusaduka,gushwanyagurika nabi cyane kw’ikintu cyari kizwiho ko gikomeye ko bitakibaho, nk’urutare, icyuma, umuhanda wa kaburimbo, ikiraro gikomeye, n’ibindi…
Ingufu kabuhariwe zituma bene icyo kintu cyari kizwiho kuba kitamanyagurika kigira gitya kikiyasa kikamenagurika nizo bita URUKATSA.
Mu magambo asanzwe yumvikana twavuga ko izina URUKATSA risobanuye « Abajanjagura » cyangwa « Abasatagura », bishatse kuvuga mu gifaransa “Les Concasseurs”, naho mu rurimi rw’icyongereza bikavuga “The Crushers”. Urukatsa rero bikaba bisobanura abatuma icyari gikomeye nk’urutare gikaka kikiyasa maze kikagenda nka nyomberi.
Nk’uko inyito y’ishyaka ryacu FPP-URUKATSA ibigaragaza ishyaka ryacu ryihaye inshingano yo kurengera rubanda riharanira amahoro iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bw’inkotanyi rihagarika ubwicanyi bwa FPR inkotanyi n’ubundi bugome bwayo rikoresheje gahunda yo guhiganwa mu bitekerezo byubahiriza amahame ya Demokarasi no kutabangamira uburenganzira bw’abandi ibyo bikazashingira ku guharanira gushyiraho ubutegetsi bwubahiriza amahame ya Demokarasi ishingiye kumashyaka menshi ubutegetsi buzitaho mbere na mbere kwubaka ubutabera nyabwo, uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ukwishyira ukizana kwa buri muturawanda, ubwisanzure bw’itangazamakuru, no kurwanya ubukene bumaze kuba akarande mu bana b’u Rwanda kubera ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi.
b. Bamwe mu ntwari twifuza kugera ikirenge mu cyabo
Dutekereza gushinga iri shyaka, twabanje kwibaza icyabuze kugirango u Rwanda rubohoke kuva kera na kare. Twibajije niba u Rwanda rwo mu bihe turimo nta banyarwanda b’intwari bahari bashobora kurwanya no gusezerera ubutegetsi bubi bushingiye ku ngengabitekerezo y’ubuhezanguni mu muryango nyarwanda no guharanira ko abanyarwanda bakongera kubana nk’uko byari umurage abakurambere badusigiye u Rwanda rutaragendererwa na sekibi watumye rucura imiborogo.
Twasanze rero dusanga muri ibibihe byacu ndetse no mubihe byo hambere harabayeho cyangwa se hakiriho abanyarwanda b’intwari batubimburiye mu guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda kugera n’ubwo bibagizeho ingaruka zigaragarira buri wese, bituma twiyemeza kugera ikirenge mu cyabo kugirango twuse ikivi bateruye cyo guharanira ko abanyarwanda babana bataryana kandi bataryaryana buri wese aha mugenzi we agaciro kangana n’ako yiha ubwe.Aho ubunyarwanda buza mbere y’ubwoko.
Izo ntwari zatubimburiye mu kurwanya akarengane mu Rwanda ni izi zikurikira:
1. Mutara wa III Rudahigwa Nkubito y’imanzi: umwami w’u Rwanda waranzwe no gushyira mu gaciro yiyemeza guca ubusumbane bushingiye kubuhake mu bana b’u Rwanda ananizwa n’uko yayoboranaga n’abakoloni batari bahuje imyumvire nawe bigatuma atabasha gufata ibyemezo nk’uko bikwiye.
Tumwibukira cyane cyane kumvugo ze n’ibyemezo bigaragaza ubutwari, nko ku mvugo ye igamije guhindura amatwara ashingiye ku guca ubwo buhake aho yagize ati: “uwahekwaga yigenze kandi umugaragu agabane na shebuje”
2. Général Major Fred Gisa Rwigyema umunyarwanda wabimburiye abandi mu kugaragaza ubushake bwo kuzana impinduramatwara igamije kubanisha abanyarwanda mu gihugu kugeza ubwo yiyemeje gutangaho ubuzima bwe igitambo kugirango abohoze u Rwanda n’abaruvuka.
Iyi ntwari yaranzwe no kurwanya ibitekerezo by’abo bari bafatanije urugamba bishingiye kubuhezanguni kugeza ubwo bamwe muri bo harimo n’abamusimbuye ku mirimo ye yo kuyobora urugamba babimwangiye ku buryo hari amakuru yemaza ko ashobora kuba ari nayo ntandaro y’urupfu mayobera rwe.
3. Dr Niyitegeka Theoneste: Yagaragaje ubushake bwo kuzana impinduramatwara itandukanye n’iya FPR-Inkotanyi; yiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka w’ 2003, ni uko FPR-Inkotanyi nyuma yo kwiba amajwi no gutangaza ko ariyo yatsinze ntiyashyirwa kugeza imushyize kungoyi.
4. Bwana Mushayidi Déogratias: Leta ya FPR-Inkotanyi yahisemo kumutuza ubuziraherezo muri Gereza ya Mpanga imuziza kugaragariza abanyarwanda ko kubana mu mahoro nka bene mugabo umwe ariwe Gihanga wahanze u Rwanda aribyo bizabaha ituze nyakuri, ntiyahwemye guharanira ko ukuri ku byabaye mu banyarwanda kwajya ahagaragara hatabayeho kubogamira ku bwoko bumwe gusa,
5. Madame Ingabire Umuhoza Victoire: umunyarwandakazi wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga, yiyemeza kwambarira urugamba asiga ibyiza byose byari bimukikije harimo umuryango we n’imirimo ye ibyara inyungu, yiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwe; abutura igihugu cye kugirango abanyarwanda babone agahenge.
6. Maitre Ntaganda Bernard yasezeye mu ishyaka ryo mu kwaha kwa FPR yerekana ibyo atekereza bijyanye na gahunda nziza afitiye u Rwanda n’abaruvuka kandi atari ayobewe ingaruka zari gukurikiraho yiyemeza gushinga ishyaka rya Politiki kugirango abonere abana b’u Rwanda umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo n’akababaro byabo kugeza ubwo abizize nawe ubu akaba ari imbohe ya politiki mu Rwanda.
Twibutse ko izi ntwari zemeye gushyira ubuzima bwazo mu makuba zihagurukira kurwanya akarengane zititaye ku bwoko bw’ugakorewe ari twe zabigiriraga.
Niyo mpamvu rero ntakindi twazitura uretse gukomeza urugendo zatangiye nk’uko abirabura bo muri Afrika y’epfo batigeze bacika intege igihe Nelson Mandela yari yaraciriwe muri gereza azira guhangana na politiki ya gashakabuhake yo muri icyo gihugu.
II. AMAVU N’AMAVUKO Y’ISHYAKA
FPP URUKATSA
Tumaze kubona ko abanyarwanda babayeho nabi cyane mu karengane ndenga kamere gakomeje kubagira inshike, imfubyi n’abapfakazi,kubabungereza isi yose, ako kaga kakabafatanya n’ubukene bukabije bakomeje guterwa n’imiyoborere mibi ya FPR Inkotanyi, kugeza ubwo abanyarwanda bahindutse ba mbarubukeye cyangwa se bucye kabiri, abandi nabo bakihitiramo kwibera ba mpemuke ndamuke, byatumye twiyemeza gushinga iri shyaka rya FPP-URUKATSA rigamije kurengera abaturage riharanirana amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bw’inkotanyi nk’uko izina ryaryo ribisobanura ari nayo ntego nyamukuru yaryo kugirango risubize umunyarwanada icyubahiro akwiye areke gukomeza kubebera mu gihugu cye cyangwa guterwa ipfunwe no kuba ari umunyarwanda aho ari hose mu mahanga.
Tumaze gusobanukirwa ko abanyapolitiki bamwe biganjemo abototera ikiruhuko cy’iza bukuru bakunze gutakariza imbaraga zabo mu guheranwa n’amateka, ikinyoma, no gucamo abanyarwanda ibice,bibwira ko aribyo byabafasha kwikubira ubutegetsi nyuma y’ihirima rya FPR-Inkotanyi, ndetse bakaba bashobora kubikongeza no mu bakiri bato, twarasuzumye dusanga dukwiye gushaka ibuye rikomeza imfuruka rimwe ryahinyuwe n’abubatsi; ni uko dutahura ko riherereye mu rubyiruko (Nouvelle Génération Rwandaise/NGR) kubera ko twagenzuye tugasanga ariho habonekamo abantu benshi barambiwe imiyoborere na politiki bishingiye ku nzika n’urwango, irondakoko n’irondakarere; nibwo twiyemeje gushyiraho uburyo bubakangurira guhaguruka bagahangana n’ibibazo byose byibasiye abanyarwanda n’igihugu cyabo dushinga ishyaka FPP-URUKATSA ishyaka rigamije kurengera rubanda riharanira amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bw’Inkotanyi kugirango ribabere umuyoboro n’igisubizo nyakuri byo guharanira inzira ya Demokarasi mu Rwanda.
Twasanze urubyiruko (Nouvelle Génération Rwandaise/NGR) arirwo rwiganjemo abantu barangwa n’ibitekerezo bijyanye n’igihe tugezemo bishobora kuzanira igihugu cyacu n’abagituye impinduramatwara nyakuri yagarura ituze n’ikizere mu mitima y’abanyarwanda bose ntabusumbane bubayeho. Aha rero niho hari umuzi (racine/root) w’ishyaka FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES-URUKATSA Ishyaka rigamije mbere na mbere kuzana amahoro, iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bwa FPR-Inkotanyi.
Twahisemo kwibanda ku mateka y’u Rwanda yo guhera kuwa mbere ukwakira umwaka w’1990 kugeza mu bihe bya none kugirango tubashe kumva no gusobanura neza ibibazo byashegeshe u Rwanda, byatewe n’uwo tutavuga rumwe ariwe FPR-Inkotanyi.
Ibi ntabwo twabikoreye kugirango twirengagize amateka yabayeho mbere yaho uhereye igihe igihugu cyacu cyabereye u Rwanda, ahubwo twasanze aribwo buryo bwiza bwo kurasa ku ntego kugirango tudaheranwa n’amateka cyangwa se usange turangazwa n’ingoma zitakiriho, n’abayozi bazo bakaba baratabarutse, n’abakiriho bakaba bototera ikiruhuko cy’iza bukuru ndetse twanasubiza amaso inyuma tugasanga ntacyo babangamiyeho urugamba twatangiye rwo kubohoza u Rwanda kuko bataturwanya.
Twasanze nta nyungu namba twagira yo kurwanya abazimye kandi duhanganye n’abitwa abazima bahora baduhiga badahuga.
Twaritegereje dusanga n’ubwo mu mateka y’ u Rwanda ubutegetsi bwabanjirije ubwa FPR-Inkotanyi nabwo bwararanzwe n’imiyoborere mibi y’igitugu ishingiye ku ironda moko n’irondakarere ariko mu by’ukuri byararushijeho kuba bibi cyane aho FPR-Inkotanyi yigaruriye ubutegetsi bw’u Rwanda kugeza magingo aya.
Dufatiye urugero ku mubare w’abantu FPR-Inkotanyi imaze gutesha ubuzima igereranya ryerekana ko nta yindi ngoma yabayeho mu mateka y’u Rwanda yigeze imena amaraso angana n’ayamenwe na FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo kuko bigaragara yesheje umuhigo mu bwicanyi urenze kure uw’abakoze jenoside y’abatutsi mu mwaka w’1994.
Ikindi kigaragara ni uko uretse ibibazo bidaturutse ku kiremwa muntu nk’amapfa, imyuzure n’imiyaga idasanzwe, twarasuzumye dusanga nta yindi ngoma yigeze iteza inzara n’ubukene mu baturange b’u Rwanda nkana nka leta ya FPR-Inkotanyi.
Nibyo koko FPR-Inkotanyi itera yari ifite impamvu zifatika kandi zumvikana zo guhagurikira uburenganzira bw’abanyarwanda bari impunzi zo muri 1959, ubwo burenganzira bakaba bari barabwimwe n’ingoma ya MRND yashyiragaho amananiza kuri izo mpunzi z’abanyarwanda zitahwemye gusaba ko zagaruka mu gihugu cyazo mu ituze bikananirana.
Ariko kandi n’ubwo icyo kibazo cy’itahuka ry’impunzi za 1959 kitabonewe umuti uboneye n’ingoma ya MRND,twakwibutsa ko FPR nayo itari shyashya kuko icyari kiyishishikaje cy’ibanze atari ugucyura impunzi ahubwo yari igamije kwigarurira no kwikubira ubutegetsi nk’uko byagaragaye mu myitwarire yayo mugihe yari ihanganye ku rugamba n’ingabo zari iz’igihugu aho yagendaga yica abaturage igamije inyungu zayo bwite.
Hagati ya mata na nyakanga 1994 ishyaka rya MRND n’ibindi bice by’amashyaka byari birishyigikiye baguye mu mutego wo kutareba kure bigabiza inzirakarengane z’abatutsi n’abahutu batavuga rumwe nabo maze babahukamo barabica kugeza ku rwego rwa jenoside ; ni uko FPR iba ibonye iturufu ikomeye yo gufata no kwikubira ubutegetsi yirengagije ibyari bikubiye mu masezerano ya Arusha byari bijyanye no gushyiraho ubutegetsi busaranganijwe.
Kugirango birusheho kumvikanira amahanga ko MRND ari mbi cyane byabaye ngombwa ko FPR-Inkotanyi nayo yitwikira umwambaro w’interahamwe ikoresheje amayeri menshi yirara mu batutsi yabeshyaga ko irengera irabica kugirango byitirirwe MRND na CDR noneho biyihe amahirwe yo kwigarurira ubutegetsi yonyine kuburyo bworoshye kandi budasubirwaho.
Jenoside yakorewe abatutsi yabaye igikangisho gikomeye ku banyarwanda n’abanyamahanga kuko byafashije FPR Inkotanyi kurushaho kwimika ikinyoma cyayo ko ariyo yonyine ishobora gucungura abanyarwanda nyamara bizwi neza ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwose ndengakamere bwakorewe abanyarwanda b’igeri zose cyane cyane ubwakorewe abahutu bari barahungiye mu gihugu cyahoze ari Zaire kugeza ku rwego narwo rushobora kwitwa jenoside nk’uko bigaragazwa na raporo ya MAPPING.
Ayo mayeri ya kinyamaswa rero niyo yatumye FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi imaze gushushubikana ingabo zari iz’igihugu ari zo za FAR ni uko ku itariki ya19 Nyakanga 1994 ishyiraho guverinoma ishingiye ku gatsiko k’ubwoko bumwe bw’abatutsi nabo biganjemo abaturutse Uganda.
Murwago rwo kubeshya abanyarwanda n’amahanga, iyo guverinoma yiswe iy’ubumwe nyamara yari iyo kujijisha kuko n’ubwo yagaragaragamo amoko yose ariko mu by’ukuri FPR-Inkotanyi niyo yonyine yari iyifitemo ijambo rikomeye kuko ariyo yacaga iteka ryaba iryo kwica cyangwa se iryo gukiza ntihabeho kivuguruza n’ubigerageje akabizira.
Icyaranze imiyoborere y’ ubutegetsi bw’abidishyi bwa FPR –Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi, ni politiki ishingiye ku buhezanguni, kuko yananiwe gushyiraho gahunda yo kubanisha abanyarwanda mu bumwe buzira ikizinga.
Ni muri urwo rwego rero twiyemeje gushishikariza urubyiruko (Nouvelle Génération/New Generation) kugirango ruhaguruke rwitangire gushyiraho gahunda y’ ubufatanye bushingiye ku bitekerezo bihuza abanyarwanda byubaka ubumwe bwabo kandi bijyanye n’igihe tugezemo kugirango tubohoze igihugu cyacu.
Twasanze mu rubyiruko (Nouvelle Génération/New Generation) ariho habonekamo abantu benshi bagaragaza ubushake buhagije bwo gushyira imbaraga zabo hamwe nta buryarya kuko byagaragaye y’uko bamaze kurenga amarangamutima ashingiye ku moko, bityo akaba aribo bonyine mizero y’u Rwanda ishyaka ryacu ryifuza gushingiraho,
III. INGENGABITEKEREZO Y’ I S H Y A K A
FPP-URUKATSA
a. Ibyo tunenga FPR-Inkotanyi kuva aho ifatiye ubutegetsi
Leta ya FPR-Inkotanyi ntiyahwemye kuririmba ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyamara wasuzuma ugasanga ari akarimi gasize umunyu gusa bitagera mu bikorwa.
Uhereye aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi muri Nyakanga 1994 byaragaragaye ko itagize ubushake bwo gukosora ibyo yanenganga leta zindi zayibanjirije yirirwaga inenga ndetse rimwe na rimwe ikananyuzamo ikazisebya hirya no hino ku isi itaretsetse no mu gihugu imbere ikoresheje imiyoboro n’ibitangazamakuru binyuranye birimo Radio Muhabura n’ibinyamakuru byandikirwaga mugihugu imbere nka Kanguka, Rwanda Rushya n’ibindi ikongeraho no kohereza abakada hirya no hino kugirango bajye gucengeza amatwara yayo no kwerekana ububi bwaba uburiho n’ubutariho bw’ubutegetsi bwa MRND yarwanyaga icyo gihe.
Kuva aho ifatiye ubutegetsi kugeza ubu FPR- Inkotanyi, yashingiye ingengabitekerezo yayo, ku gitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, ubwicanyi no gusahura umutungo w’igihugu n’ibindi bigiye kuvugwa mu ngingo zikurikiraho.
· Tumaze kubona ko FPR yaranzwe n’ubwicanyi,iterabwoba n’ivangura rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera haba mu gisilikare, mu gipolisi no mu nzego za leta muri rusange, aho abavuye Uganda (abanglophone) bihariye imyanya ikomeye yose mugihe abize mu rurimi rw’igifaransa (abafrancophone) bashyirwa mu bushomeri n’ubukene bw’akarande,
· Tumaze kubona ko Politiki y’uburezi mu Rwanda yazambye kubera ihuzagurika rikabije mu bijyanye n’imyigishirije ku buryo nta masomo nyayo abana b’u Rwanda bakibona n’abitwa ngo bariga cyane cyane abo muri kaminuza ntibahabwe uburyo buhagije bwo gukomeza no kurangiza amasomo yabo nk’uko bikwiye;
· Tumaze kubona ko ubukungu bw’igihugu cyacu bwazambye kugeza aho umuturage atakibasha no kwigurira ikiro kimwe cy’isukari cyangwa se isabune kubera ko imitungo y’igihugu yari ifatiye abaturage runini yeguriwe abikorera kugiti cyabo mu buryo budahwitse kandi umusaruro babibyaje bakawusahura bawijyanira imahanga naho abanyarwanda bagasigara bicwa n’inzara,
· Tumaze kubona ko politiki y’ubuvuzi mu Rwanda ishingiye ku busumbane n’akarengane aho umuturage uvuzwa na mutuelle atemerewe kwivuriza mu mavuriro ashatse yose nka Roi Fayçal kandi agahabwa imiti yo kumwikiza gusa mugihe ufite RAMA yakirwa nk’igikomangoma naho uwiyishyurira akakirwa nk’umwami,
· Tumaze kubonako politiki ya FPR ishingiye ku bujura bukabije ari nayo ntandaro y’ubwikanyize bushingiye kukwigwizaho imishahara y’ikirenga kuri bamwe no gukenesha abaturage nkana, aho 10% by’abaturage b’u Rwanda aribo bonyine bapfa gutungwa n’idorari rimwe ku munsi ,
· Tumaze kubona ko Leta ya FPR yabujije abana b’u Rwanda b’ abahutu gushyingura ababo bazize amaherere, bishwe n’ingabo zahoze ari iza FPR/APR n’iza leta y’u Rwanda (RDF) kimwe n’abatutsi biganjemo abagogwe nabo bishwe n’ingabo za FPR/APR;
· Tumaze kubona ko FPR yaranzwe no Gushinja ibinyoma,kumarira mu munyururu abana b’u Rwanda no kubangamira ubwisanzure bw’ubutabera,
· Tumaze kubona ko leta ya FPR ikomeje kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru;
· Tumaze kubona ko leta ya FPR ikomeje kubangamira ubwisanzure n’ imikorere y’amashyaka menshi;
· Tumaze kubona ko sosiyete sivire nta jambo ifite mu Rwanda,
· Tumaze kubona ko FPR ikomeje gucunaguza abacitse ku icumu rya génocide yakorewe abatutsi n’abahutu bahoze imbere mugihugu mbere y’uko ifata ubutegetsi,
· Tumaze kubona ko ikigega cya FARGE kivangura imfubyi z’abana b’u Rwanda n’abo kitwa ko gifasha kikabaha intica ntikize nayo ivuye mu kimenyane gikabije,
· Tumaze Kubona ko leta ya FPR yitwaza Ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko yafashe igihugu ku ngufu bityo nta wayitinyuka ,
· Tumaze Kubona ko Ingabo, Polisi, Iperereza byose by’igihugu bigizwe n’ubwoko bumwe gusa kandi bikorera umuntu umwe ku giti cye n’ishyaka rimwe rukumbi;
· Tumaze kubona ko buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa mu bucuruzi bwe, kabone n’iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka,
· Tumaze kubona ko FPR ikomeje kwiharira amasoko mubucuruzi hafi ya bwose bukorerwa mu gihugu aribyo bituma ihatira abikorera kugiti cyabo kuyigurisha imigabane kungufu uwanze akabizira,
· Tumaze kubona ko itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ryashyiriweho gukandamiza abahutu gusa nyamara byaragaragaye ko no mu batutsi nabo harimo abifuza ko abahutu bakwiye kurimbuka kandi bakanabivugira kumugaragaro ntihagire ukurikiranwa,
· Tumaze Kubona ko FPR ikomeje kwimika urwango rukabije n’inzika ku bantu bakomoka mu miryango y’abahoze bayobora u Rwanda, abanyarwanda b’ingeri zose bagatwererwa icyaha cy’inkomoko kubera gukeka cyangwa kubahimbira uruhare ababyeyi babo baba baragize mu mahano yabaye mu gihugu cyacu bikabaviramo guhera i mahanga bityo imitungo yayo ikigarurirwa n’abandi batabifitiye uburenganzira,
· Tumaze kubona ko bamwe mubana b’u Rwanda bakomeje guhera no guciribwa mu mashyamba y’ibihugu by’amahanga bazira ibyaha badafite aho bahuriye nabyo, byakozwe ari imicuko cyangwa bataranabaho,
· Tumaze kubona ko ingoma ya FPR yaranzwe no kwica abaturage b’abasivire hakiyongeraho impfu zidasobanutse zahitanye kandi zikomeje kwibasira abasirikari b’ingeri zose barurasaniye tutibagiwe abasirikari FPR yiciye mu ishyamba b’abafrancofone,
· Tumaze Kubona ko FPR yashinze amagereza ya gisirikari atemewe n’amategeko agafungirwamo inzirakarengane zidaciye imbere y’ingirwa-butabera bwayo, kandi nabwo wakwitegereza abayafungirwamo ugasanga ari bamwe gusa,
· Tumaze kubona ko FPR-Ikomeje gushinga imitwe y’iterabwoba mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ariyo lokodifensi (Local Defance Foeces),intore, Inkeragutabara ndetse na M23,
· Tumaze kubona ko FPR ikomeje kunangira ivuga ko idashobora gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo yiyibagije ko nayo yahawe ayo mahirwe na leta ya MRND bari bahanganye ubwo bashyikiranaga i Arusha muri Tanzaniya,
Twiyemeje guhaguruka tukarwanya ibikorwa bibi byose bya FPR-Inkotanyi, ako karengane kose n’akandi katarondowe dushinga ishyaka rirengera inyungu za rubanda; ishyaka rigamije kuzana amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bw’Inkotanyi n’ubw’abambari bazo.
IV. INKINGI 10 Z’ ISHYAKA FPP- URUKATSA
Kugirango dutabare igihugu cyacu vuba na bwangu, twiyemeje gushingira ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu ku nkingi icumi za mwikorezi ibikorwa n’ibitekerezo byose by’ishyaka ryacu, bizaba byubakiyeho; ari ibivugwa muri iyi migabo n’imigambi, ari n’ibizavugwa mu biganiro ndetse no mu bindi bitekerezo bizagaragara uko ibihe bizagenda bisimburana.
I. Gushyiraho ubutabera nyakuri,
II. Kwubaka ubumwe bw’abanyarwanda,
III. Kuzamura ubukungu bw’igihugu n’mibereho myiza y’abaturage,
IV. Kubaka inzego zishingiye kuri Demokarasi nyakuri,
V. Gutsura umubano mwiza n’amahanga,
VI. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu,
VII. Kuvugurura uburezi
VIII. Kuvugurura ubuvuzi,
IX. Gushyiraho inzego z’umutekano zikorera abaturage,
X. kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ku isi.
V. IMIHIGO YA FPP-URUKATSA
UBUMWE, UMURAVA, IBIKORWA
1. UBUMWE
(Unité)
Nk’uko abakurambere bacu badusigiye umugani ugira uti: “Abishyize hamwe Imana irabasanga”, Ubumwe niwo muhigo w’ibanze w’ishyaka FPP-URUKATSA ingengabitekerezo yacu ishingiyeho ndetse n’abantu bose baziyemeza kurigana no kurishyigikira bakaba bazasabwa kubushimangira kuko byagaragaye y’uko abaturage bahuje gakondo baba bahuje gupfa no gukira, bityo rero iyo bahuje imyumvire ku bitekerezo byubaka igihugu cyabo bakiyemeza kubana mu bihe byiza no mu makuba, ntibasahuranwe akabisi n’agahiye, ntakibananira; mugihe abubakira ku mwiryane , amatiku n’amacakubiri baba bototera gusenya umuryango bahuriyemo ari nabyo bibashora mu ntambara z’urudaca ziba zigamije gutsemba bamwe ngo zitoneshe abandi.
Ishyaka ryacu ryihaye umuhigo wo kwubaka Ubumwe nyakuri bw’abanyarwanda bushingiye ku bwubahane, n’ubwuzuzanye kugirango uwo muco ubatoze kubana mu ituze maze u Rwanda rwongere rutembe amata n’ubuki.
2. UMURAVA
(Bravour)
U Rwanda ni igihugu cy’isezerano Imana y’i Rwanda yubatsemo icumbi ridacumbukurwa bityo rero akaba ari inshingano n’uburenganzira bwa buri wese gihetse kugirango agiture kandi aturanire abandi mu ituze risesuye, ariko kandi hari urugendo rugoye tugomba gukora Kugirango tugere muri icyo gihugu gisa nk’icya Kanani, urwo rugendo rukaba rusaba ubutwari, ubwitange no kwihanganira amakuba yarubonekamo. Nta terambere rishoboka mugihe cyose u Rwanda rutarabohoka kungoyi y’igitugu.
Niyo mpamvu tugomba kugira umurava mbere na mbere duharanira gusubiza igihugu cyacu isura izira icyasha Gihanga yagisigiye.
Ikindi kandi Kugirango u Rwanda rwiteze imbere ruve mu mubare w’ibihugu bikennye ku isi imyumvire y’abarutuye igomba kurangwa n’umurava mubyo bakora byose.
Uwo murava ugomba gushingira ku bushake bwo guteza umuryango nyarwanda imbere bishingiye kubikorwa bikoranye ubuhanga kandi bibyara inyungu itubutse. Inshingano za leta ni ukubashakira uburyo n’ubushobozi byabafasha kubigeraho nta mananiza ajemo.
2. IBIKORWA
(Actes)
Filozofi y’ishyaka ryacu yubakiye ku gushyira mu ngiro ibyo tuvuga kuko ibikorwa n’umurimo aribyo shingiro ry’imibereho myiza y’umuryango. Iyo umuryango uteye imbere n’igihugu kirushaho kuzamuka mu bukungu bwacyo bityo n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Twe muri FPP-URUKATSA twemera tudashidikanya ko abanyarwanda atari abanebwe ahubwo bacibwa intege n’ubutegetsi bubatwara nk’abacakara butaretse kubaryanisha. Mu Rwanda haramutse habaye demokarasi nyayo itari ku izina gusa umuturage agategwa amatwi n’abayobozi, ntakomwe mu nkokora n’amasiha rusahuzi, amahame ya demukarasi, ubutabera n’ukwishyira ukizana bikubahirizwa, hakabaho ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi buha abaturage bose ituze mu mitima yabo ntacyabuza igihugu cyacu kugera kubikorwa bifatika kandi bifitiye abaturage bacyo akamaro.
VI.IBIRANGO BY’ISHYAKA FPP-URUKATSA
a. Ikirangantego cya FPP-URUKATSA
Ikiranga ntego cy’URUKATSA kigizwe n’inyenyeri imwe isobanura ubumwe cyangwa igihugu kimwe mu ibara ry’umuhondo risobanura umucyo umurikiye igihugu cyacu, ingabo zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’abagituye, imyambi itatu isobanura amoko atatu y’abanyarwanda ashyize hamwe kandi atavogerwa (afite détermination). Bikaba bikikijwe n’inyito y’ishyaka ryacu hasi no hejuru ariyo FPP-URUKATSA byose bibumbatiwe n’imihigo y’ishyaka ryacu ariyo UBUMWE,UMURAVA,IBIKORWA
b. Ibendera ry’ishyaka FPP-URUKATSA
Ibendera ry’ishyaka ryacu rigizwe n’amabara atatu ariyo umutuku, icyatsi n’ubururu byose bihujwe n’inyenyeri imwe iri mu ibara ry’umuhondo.
Umutuku utwibutsa abanyarwanda bose bazize kwitangira igihugu cyabo baharanira guca akarengane, abazize itsemba bwoko baba abahutu, abatwa, abatutsi, imvange, abanyamahanga bishwe n’interahamwe ndetse n’Inkotanyi, n’abandi bazize ingaruka z’ibibazo igihugu cyacu cyaciyemo uko ibihe byagiye bisimburana uhereye kungoma ya cyami ntutsi batamenyewe irengero ryabo.
Icyatsi ni ibara risobanura uburumbuke buzira amapfa,buzira inzara, ubukene n’umwaga bikomoka ku murimo, umurava n’ibikorwa ndetse no ku mugisha uturuka ku’Uwiteka.
Ubururu bwerekana ikirere n’ijuru byuje amahoro n’ihumure bikenewe mu mitima y’abanyarwanda kugirango igihugu cyacu kibashe kugera ku majyambere arambye.
Inyenyeri isobanura ubumwe, igihugu kimwe (une Nation indivisible) naho ibara ry’umuhondo risobanura umucyo umurikiye u Rwanda n’abaruvuka.
c. Ikivugo cy’abanyamuryango ba FPP-URUKATSA
AMACUMU ACANYE
Amacumu acanye nicyo kivugo cyacu gisobanura ibakwe duhagurukanye kugirango abantu bazatwumva mu mihigo y’intwari batabaririza abo turibo cyangwa se bakatwitiranya n’abo tutari bo. kwivuga imyato ni umuco nyarwanda uranga intwari zose hagamijwe kwerekana urukundo zikunda igihugu cyazo zivuga ubutwari bwaziranze cyangwa se zifuza kugaragariza abaturage n’igihugu cyazibarutse.
Ni muri uro rwego rero dutangarije abanyarwanda bose ko abanyamuryango bacu bitwa “Amacumu acanye” aca mu kibatsi kigakaka maze kigahinduka umuyonga.
VII . INZEGO Z’UBUYOBOZI BUKURU BW’ISHYAKA
FPP-URUKATSA
Inzego z’Isyaka ryacu ziteye zitya:
1. Perezida w’ishyaka FPP-URUKATSA
2. Visi perezida wa mbere ;
3. Visi perezida wa kabiri,
4. Umunyamabanga nshingabikorwa
5. Umunyamabanga ushinzwe umutungo w’ishyaka
6. Umuhuzabikorwa ushinzwe Politiki ;
7. Umuhuzabikorwa ushinzwe Ububanyi n’amahanga
8. Umuhuzabikorwa ushinzwe ubutabera n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ry’ikiremwa muntu
9. Umuhuzabikorwa ushinzwe ubukungu,
10. Umuhuzabikorwa ushinzwe Urubyiruko, abari n’abategarugori
Kugirango inshingano n’imihigo by’ishyaka ryacu bigerweho neza, hazashyirwaho INTEKO NGISHWANAMA (Conseil consultatif) yihariye izaba igizwe n’abasheshe akanguhe b’inararibonye muri politiki kugirango iyi nteko ibere urumuri ubuyobozi bw’ishyaka n’abanyamuryango baryo ;
Hazashyirwaho kandi za komisiyo zinyuranye zizajya zunganira ubuyobozi muri gahunda zose zijyanye n’Imigabo ndetse n’Imigambi y’ishyaka. Buri komisiyo izajya ishyirwaho hakurikijwe ibikenewe kwigwa no kugerwaho ndetse n’ibikubiye mu ngengabitekerezo y’ishyaka FPP-URUKATSA.
VIII. UMUSINGI ISHYAKA RYA FPP-URUKATSA RYUBAKIYEHO
Kugirango ishyaka rya FPP-URUKATSA rigamije kurengera rubanda riharanira amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu no gukatsa ubukana bw’Inkotanyi rishobore kubaka no gukomeza inkingi zaryo rizubakira ku musingi ukomeye nk’urutare ushingiye kuri ibi bikurikira :
1. Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Itegeko-Nshinga ribereye igihugu cyose n’abanyarwanda bose kandi b’ibihe byose ridahindagurika uko bwije n’uko bukeye hakurikijwe irari ry’ubutegetsi buriho;
2. Guharanira ko hajyaho inteko nkuru y’igihugu irinda itegeko nshinga itavugirwamo n’ubutegetsi yakunganira urukiko rurinda itegeko nshinga.
3. Guharanira ihagarikwa burundu ry’ibikorwa by’ubwicanyi n’akarengane bikorwa na FPR-Inkotanyi.
4. Guharanira hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka kugirango mu Rwanda habe impinduramatwara ya politiki nyayo mu mahoro kandi mugihe kitarambiranye.
5. Guharanira Kurandura urwikekwe mu banyarwanda no guca burundu mu gihugu cyacu ubutegetsi bushingiye ku ivanguramoko, irondakarere, igitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba, akarengane, ubwicanyi, no gusahura umutungo w’igihugu;
6. Guharanira Kuba amizero y’impinduramatwara nyakuri duhumuriza abanyarwanda kandi tubatoza kugira imyumvire mishyashya y’ubumwe, ubwuzuzanye n’ubwumvikane.
7. Kwigisha no gucengeza ubumwe mu banyarwanda bikabinjira mu bwenge (muri conscience) mu maraso,mu mitsi,mu magufa no mu misokoro kugeza ubwo umunyarwanda aho ari hose ahumeka ubumwe buzira imbereka agasezerera burundu amarangamutima ashingiye ku moko abatatanya, bakitoza guha agaciro icyo bapfana bakamaganira kure icyo bapfa.
8. Gutoza abanyarwanda kwanga umugayo, ubuhemu n’ikinyoma no gutoza abanyarwanda kuvugisha ukuri ku mahano yabaye mu Rwanda kugirango igihugu cyacu kive ibuzimu kijye ibuntu.
9. Gutoza abanyarwanda kwitabira ibikorwa bya politiki guhera mu nzego z’ibanze kujyana hejuru kugirango badakomeza kuyoborwa buhumyi na ba Rusarurira munduru.
10. Guharanira kuryoza Leta ya FPR Inkotanyi abantu bose yacuje utwabo n’abo yambuye ubuzima bazira akarengane.
11. Guharanira gusubiza abaturage b’abanyarwanda bahoze mu gihugu imbere agaciro n’uburenganzira bahabwa n’amategeko bahoranye mbere y’itariki ya mbere ukwakira 1990 no gukosora ibitaragendaga ku ngoma zabanjirije iya FPR-Inkotanyi.
12. Guhumuriza abanyarwanda batahukanye na FPR inkotanyi ko impinduramatwara tugamije itabimira kandi ko ihirima rya FPR-Inkotanyi ntawe rizatesha uburenganzira bwe ahabwa n’amategeko ndetse no kuba ari umunyarwanda.
13. Gusura no kwegera impunzi z’abanyarwanda ziheze mu mashyamba ya Congo tukaganira nazo kugirango tuzihumurize kandi tunazitegure kuzabana neza n’abandi banyarwanda zizasanga mugihugu kuko igihe cyo gutaha kegereje.
14. Guhumuriza abanyarwanda b’ingeri zose ko ntawe uzongera kuzira ubwoko bwe bitandukanye n’ibyo FPR yirirwa ibeshya abacitse ku icumu ry’abatutsi.
15. Guharanira ko u Rwanda rugira uruhare mu kugarura ituze n’umutekano mu karere ruherereyemo aho kugashora muntambara z’urudaca.
16. Kwigisha no kumvisha abanyarwanda ko umurimo wa politiki yo guhangana n’ibishyitsi by’ubutegetsi bw’igitugu uremereye kurusha umurimo wa TIGE (Traveaux d’Interet Généraux) ubusanzwe ukorwa n’abagororwa bityo rero umuntu wese ugaragaza ubushobozi, ubushake buzira uburyarya n’ubugambanyi washaka gukora uwo murimo akaba akwiye guhabwa ikaze kugirango imbaraga zo guhangana n’igitugu zirusheho kuba nyinshi ; naho imanza zibarangaza bakazaziharira ubutabera n’ abaturage mugihe cy’amatora ingoyi y’igitugu imaze guhirima.
17. Guharanira no gushyigikira imikoranire, ubufatanye no guhuza imbaraga hagati y’amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi hagamijwe kugirango amashyaka yose ahinduke ikintu kimwe kuko akorera umuntu umwe ariwe umunyarwanda.
18. Gukangurira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ko mbere yo gusaba ibiganiro na FPR bigomba guhera muri twe tuyirwanya tukimenyereza kwicara kumeza amwe tudahanganye ahubwo twuzuzanya.
19. Gukangurira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gutegurira hamwe umushinga uzamurikirwa abaturage ugaragaza uburyo igihugu kizayoborwa nyuma y’ihirima rya FPR-Inkotanyi kugirango abanyarwanda n’amahanga barusheho kutugirira ikizere kuko kugeza ubu abenshi bemeza ko bitagenze bityo ihirima rya FPR-Inkotanyi ryakurikirwa n’isubiranamo ry’amashyaka ya opozisiyo iriho ubu ndetse n’abayoboke bayo,bikaba byavamo ingaruka yo gusubira mubwicanyi burenze ubwo twavuyemo hagati y’umwaka w’1994 na nyuma yaho.
20. Gushyigikira ibikorwa byose bya sosiyete sivire nyarwanda yaba ari ikorera hanze cyangwa se mu gihugu imbere
IX. IGISENGE CY’ISHYAKA FPP- URUKATSA
Ubwiza bw’inyubakwa iyo ariyo yose bugaragazwa n’igisenge, iyo igisenge ari nyaburanga, iyo nyubakwa ikikoreye ntawe uyirenza ingohe, uyibonye wese yifuza kuyitura byaba bidashoboka akifuza kuhacumbika.
Kugirango ishyaka ryacu rizarusheho kuba indangamirwa bityo abanyarwanda n’amahanga batumenyere kumbuto tuzaberera rizibanda ku bikorwa bikurikira, haba mbere cyangwa nyuma yo gusezerera ubutegetsi bw’igitugu:
a. Gushyiraho ubutabera nyakuri,
Ø Tuzubaka ubutabera buhamye kandi butavugirwamo n’inzego nyubahiriza tegeko, ubutabera butabereyeho kumvisha bamwe no gukingira ikibaba abandi yaba umuturage usanzwe, yaba umuyobozi, yaba umusirikari, bose bagomba guhanwa n’itegeko kimwe bitewe n’ibyo bakurikiranweho n’inzego z’ubutabera.
Ø Tuzakuraho amagereza yose ya gisirikari atemewe n’amategeko asimbuzwe ibigo byigisha urubyiruko imyuga (Centres de Formation de Metiers) kandi amategeko agenga ifungwa ry’agateganyo yubahirizwe.
Ø Tuzavugurura itegeko rigenga ifata n’ifunga aho bitazaba ngombwa ko ibihano byose birangirizwa mu magereza bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Ø Tuzashyiraho urukiko rwihariye rukurikirana imikorere idahwitse y’inzego za leta (Tribunal administratif) kugirango izo nzego zirusheho kubahiriza uburenganzira bw’umuturage.
Ø Tuzaharanira ko hashyirwaho itegeko ritajejenjeka rirwanya Ruswa yaba ishingiye ku mutungo cyangwa ku buhehesi (abus sexuel)
Ø Tuzaharanira ko ibikubiye muri Rapporot Maping ivuga ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Congo byakwemezwa n’urukiko ko ari jenoside kandi dusabe ko urukiko mpana byaha byibasiye inyoko muntu rukurikirana ababigizemo uruhare.
Ø Tuzashyikiriza ubutabera abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwose bwakorewe abanyarwanda b’ingeri zose, yaba ari jenoside yakorewe abatutsi, bwaba ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu mu Rwanda no muri Zaire.
Ø Tuzashyiraho amasomo yihariye mu by’amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu azajya ahabwa abagenza cyaha kugirango babashe kurangiza neza umurimo bashinzwe.
Ø Tuzashyiraho amategeko atajenjeka azajya akurikirana abantu bose uhereye kuri perezida wa Repubulika, abakuru b’inzego zishinzwe umutekano n’abandi… bakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko bitewe n’imirimo bashinzwe (Abus de pouvoir)
b. Kwubaka ubumwe bw’abanyarwanda,
Ø Tuzaharanira guhindura imyumvire y’abaturage b’abanyarwanda kubijyanye n’amatora, aho umunyarwanda atazongera guhitamo umuyobozi ashingiye ku marangamutima ahubwo agahitamo uzamubera intumwa nyayo yita kunyungu za rubanda itarobanuye.
Ø Tuzashyiraho komisiyo y’ubumwe no kuvugisha ukuri nk’iyashyizweho muri Afurika y’epfo ANC imaze gufata ubutegetsi.
Ø Tuzahesha icyubahiro gikwiye umwami wa nyuma w’u Rwanda kigeri wa V Ndahindurwa wahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bushingiye ku gasuzuguro no kutubaha abatuboneye izuba.
Ø Tuzubaha kandi twubahishe abantu bose bitangiye igihugu cyacu baba ari abatabarutse cyangwa abakiriho kuko n’ubwo bagira ibyo banengwa ntibabura ibyiza bike bibukirwaho.
Ø Tuzegera abaturanyi b’abarundi kugirango tubigireho uburyo bwo gusohoka mubibazo byacu kuko amateka y’igihugu cyacu asa n’ay’icyacu
Ø Tuzaharanira ko kwibuka, kubahiriza no gushyingura mu cyubahiro abapfuye bose ko bitakomeza kuba uburenganzira n’umwihariko w’ubwoko bumwe.
Ø Tuzashyingura mu cyubahiro amagufa yose yanamye kugasozi nk’ibicuruzwa hirya no hino mu nzibutso ziri mu gihugu.
Ø Tuzubaka i Kibeho urwibutso rw’ubwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no muri zaire.
Ø Tuzashyiraho urwego rwa leta rufasha abatishoboye bose rutavangura imfubyi n’abapfakazi kuko abantu bose bapfuye banganya agaciro imbere y’igihugu n’imbere y’abo basize.
Ø Tuzashyingura mu gihugu kandi mucyubahiro abantu bose bazaba barayoboye u Rwanda nyuma bakagwa cyangwa bagashyingurwa ishyanga bidaturutse kubushake bw’imiryango yabo duhereye kuri Nyakwigendera Habyarimana Yuvenal, Umwami yuhi wa V Musinga n’abandi.
Ø Tuzashyingura mucyubahiro Perezida wa mbere w’agateganyo wa repubulika y’u Rwanda Bwana Mbonyumutwa Dominiko wataburuwe na FPR kandi tunashyingure mucyubahiro gikwiye umukuru w’igihugu wa repubulika ya mbere y’u Rwanda nyakwigendera Kayibanda Gregoire.
Ø Tuzasubiza abantu amasambu n’imitungo yabo bambuwe mu buryo bw’urugomo rwa Leta ya FPR Inkotanyi bazira gusa ko bahunze, hanyuma abagize uruhare mu kwambura abaturage utwabo babiryozwe n’inzego zibifitiye ububasha hubahirijwe ubutabera n’amategeko.
Ø Tuzashyikiriza ubutabera bubifitiye ubushobozi imanza zose zaciwe n’inkiko gacaca kugirango abazirenganiyemo barenganurwe naho abazahamwa n’icyaha bahanwe nk’uko amategeko abiteganya hatajemo amaranga mutima.
c. Kuzamura ubukungu bw’igihugu n’mibereho myiza sy’abaturage,
Ø Tuzashyira imbere ibikorwa byose bigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko gushinga inganda ziciriritse zitunganya ibikomoka mu Rwanda kandi zitanga akazi ku bantu benshi,
Ø Tuzashishikariza abanyamahanga gushora imari mu Rwanda bubaka inganda zitanga akazi kubanyarwanda benshi kandi zegerezwe abaturage mubyaro aho kwirunda mumurwa mukuru gusa.
Ø Tuzakora kuburyo ibikorwa remezo byose biboneka mu murwa mukuru bigera no mu tundi turere tw’igihugu kugirango ibikorwa by’amajyambere byegere abaturage bose.
Ø Tuzashora igice kinini cy’ingengo y’imari mu buhinzi kandi duhe umwanya wa mbere politiki yo kwihaza mubiribwa no gusagurira amasoko bishingiye mbere na mbere ku nyungu z’umuturage kuko byagaragaye y’uko igihugu kibasiwe n’ubukene kidashobora gutekana byongeye kandi, kimwe mu bitera umwiryane n’amacakubiri harimo n’ikibazo cy’ubukene.
Ø Tuzubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi kugirango duhangane n’ikibazo cy’inzara iterwa no kutamenya gufata neza no gushyingura ibiribwa (conservation) mu gihe cy’umwero wabyo.
Ø Tuzashyigikira ibikorwa byose bigamije kuzamura amajyambere n’imibereho myiza y’icyaro nko kwegereza abaturage amazi meza n’amashanyarazi twifashishije amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, itumanaho n’ibindi,
Ø Tuzakwirakwiza mu turere twose tw’igihugu ibigo byigisha imyuga kugirango tugabanye umubare w’abashomeri bakunze kwihisha mu buhinzi budakoranye ubuhanga kugirango abaziyemeza uwo mwuga w’ubuhinzi bazarusheho kuwubyaza umusaruro utubutse.
Ø Tuzavugurura itegeko rigenga ubutaka bube ubw’umuturage aho kuba ubwa leta kandi ahabwe ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kububyaza umusaruro utubutse nk’uko byahoze mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi aho ba agoronome bakoreraga mu masambu y’abaturage baberekera ibijyanye n’umwuga wabo w’ubuhinzi.
Ø Tuzaha ubushobozi buhagije ibigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhanga ku buhinzi n’ubworozi kugirango bitubonere ibisubizo bikwiye byo kongera umusaruro no kwihaza mubiribwa,
Ø Tuzagaruza ibigo byose bya leta byagurishijwe mu buryo bw’uburiganya byegurirwe amakoperative ya rubanda kandi leta ikangurirwe kuyatera inkunga nta mananiza kugirango abashe gukora neza.
Ø Tuzaharanira ko hashyirwaho itegeko ribuza abayobozi n’abakozi ba leta gukora ubucuruzi bwaba ubuziguye cyangwa se ubutaziguye kugirango abaturage bakora uwo mwuga bawukorere mubwisanzure busesuye.
Ø Tuzashyiraho ikigo cy’igihugu gishwinzwe imyubakire n’imiturire myiza. Munshingano zacyo kikaba kigomba no gukemura ibibazo by’amacumbi gihereye ku bantu bafite ubushobozi bucye ariko bafitiye igihugu akamaro kanini nk’abarimu, abasirikari, abafasha b’abaganga n’abandi.
Ø Tuzatoza abayobozi b’ingeri zose gutega amatwi Abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry’ibikorwa bya Leta yabo aho kubategekesha igitugu n’iterabwoba.
Ø Tuzazamura imishahara y’abarimu, abasirikari n’iy’abafasha b’abaganga (infirmier (e)) kuko byagaragaye ko bafitiye igihugu akamaro kanini ariko bagahabwa imishahara itangana n’imvune bahura nazo mu kazi kabo.
Ø Tuzakuraho imishahara yose y’ikirenga yahabwaga abategetsi cyane cyane abagize guvernoma n’inteko ishinga amategeko ndetse n’abayobozi bakuru b’ibigo bya leta, maze hashyirweho itegeko rigenga imishahara kuri bose hakurikijwe inshingano za buri wese n’ibikenewe kugirango umuntu abashe kubaho no kubeshaho abe.
Ø Tuzashyiraho ibiro bishinzwe umurimo (Direction du travail) kugirango bigenzure neza imirimo yose ibyara inyugu ikorerwa mu gihugu ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umukozi n’ubw’abacuruzi babisabiye ububasha.
Ø Tuzaharanira ko ibyo dukeneye mu buzima bwa buri munsi biva mu mahanga biba bike kurusha ibyo twoherezayo.(- d’importation &+ d’exportation)
Ø Tuzagabanya imisoro na TVA kugera kuri 50% mugihe cy’imyaka itanu kugirango umuturage yisuganye kandi yiyomore ibikomere by’ubukene n’inzara amaranye imyaka irenga makumyabiri yatewe n’ingoma ya FPR
Ø Tuzahanga kandi duteze imbere imirimo mishya ibyara inyungu zitubutse ku masoko mpuzamahanga nko guteza imbere imikino, umuco na siporo ibikorwa by’ubuhanzi bw’indirimbo, amakinamico, sinema, umupira w’amaguru w’umwuga kugirango urubyiruko rw’u Rwanda rufite impano (talent) rubashe kuyikoresha no kuyibyaza umusaruro uzinjiza mugihugu cyacu ama devise n’imisoro bitubutse.
Ø Tuzateza imbere ubukerarugendo twubaka ibikorwa remezo nyaburanga bikurura ba mukerarugendo nko kubaka amahoteli meza kandi adahenda abayagana hafi y’ibiyaga byose by’u Rwanda,
Ø Tuzubaka inyubakwa nyaburanga (Monument) izajya ihuruza amahanga kuburyo yashyirwa ku rutonde rw’umutungo w’isi (patrimoine mondiale de l’UNESCO) kugirango u Rwanda ruhindure amateka aruhesha ishema mu mahanga aho guhora ruvugwa kubikorwa by’urukozasoni gusa.
Ø Tuzigisha abanyarwanda duhereye kubayobozi agaciro ko gukoresha neza igihe (Timing) Kuko igihe gitakaye gitera igihombo kinini mu bukungu bw’igihugu. Urugero ni nk’isoko rya Nyarugenge ryahagaze imyaka irindwi kandi ryarinjizaga amamiliyari atabarika buri mwaka. Ihagarikwa ryaryo rituma habaho ubusuhuke bityo amafaranga abacuruzi bakoreshaga mu gihugu yigira imahanga abanyarwanda basigara bayura.
d. Kubaka inzego zishingiye kuri Demokarasi nyakuri,
Ø Tuzaharanira kubaka inzego z’ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage bisobanurako demokarasi ishyaka ryacu riharanira ari izaba ishingiye kubutegetsi bwa repulika.
Ø Tuzashyiraho inteko nkuru y’igihugu igizwe n’impuguke mu nzego zose kugirango abayigize basesengure ku buryo bwa gihanga ibibazo byose igihugu cyacu gifite badushakire n’imiti ibikwiye kugirango demokarasi ishinge imizi mu Rwanda.
Ø Tuzaharanira kubaka ubutegetsi bwubahiriza amahame ya demokarasi aho umukuru w’igihugu atazongera kurenza manda ebyiri kandi nazo zitarengeje imyaka itanu buri manda.
Ø Tuzashyiraho Leta buri mu nyarwanda wese yibonamo ihagarariye abaturage koko biciye mu matora adafiditse kandi buri karere k’u Rwanda kazaba gahagarariwe mu nzego zose za leta n’iz’umutekano.
Ø Tuziga uburyo bwa gihanga bunogeye abaturage bose bwo gushyiraho ubutegetsi busaranganijwe bubonekamo amoko yose kandi mu nzego zose zifata ibyemezo.
Ø Tuzashyiraho ubutegetsi bwemera amashyaka menshi kandi bukayaha uburenganzira bungana ndetse n’ubwisanzure bwo gukorera mu mucyo.
Ø Tuzashyiraho komisiyo y’amatora igizwe n’abantu bakomoka mumashyaka yose ndetsena sosiyete sivire kandi ku mubare ungana kugirango duce umuco wo kwiba amajwi.
e. Gutsura umubano mwiza n’amahanga,
Ø Tuzavugurura politiki y’ububanyi n’amahanga yaba aya kure cyangwa ya hafi dukura ibitotsi byose FPR-Inkotanyi yashyize mu mubano w’igihugu cyacu n’ibihugu by’inshuti.
Ø Tuzasaba ibihugu by’inshuti korohereza abanyarwanda uburyo bwo kubyinjiramo no kubibonamo akazi,amashuli cyangwa kubishoramo imari aho guhora tubitegeye amaboko ngo bidufashe cyangwa bitugurize.
Ø Tuzateza imbere ubutwererane bw’akarere hagamijwe kugirango ubukungu bw’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bugirire akamaro abaturage bose bagatuye batarinze gushyamirana mu ntambara z’urudaca ahubwo bigakorwa mu bwuzuzanye bwa za leta z’ibyo bihugu n’abaturage babyo.
f. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu,
Ø Tuzaharanira ko ihame ry’ibanze rya leta riba iryo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ukwishyira ukizana kwa buri muturarwanda wese uzaba yubahirije neza inshingano zimureba nk’umuturage.
Ø Uburenganzira bw’abana, abari n’abategarugori buzarushaho kubahirizwa no guhabwa agaciro bukwiye.
Ø Nta munyarwanda uzongera guhezwa mu nzego zose z’igihugu zaba iza gisivire cyangwa iz’umutekano kubera ubwoko bwe cyangwa akarere aturukamo mugihe azaba yujuje ibisabwa byose kugirango yinjire muri izo nzego.
Ø Tuzaha urubuga rusesuye imiryango n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu kugirango abashe kurangiza neza inshingano zayo.
Ø Tuzashyiraho itegeko rirengera ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ubwo kwinigura ku munyarwanda wese ubyifuza adasebanya. Kugirango ntihazagire umunyarwanda wongera kuzira ibyo atekereza,
Ø Tuzashyira iherezo kumpamvu zose zitera ubunzi kandi ducyure impunzi zose zibishaka ntagahato.
Ø Tuzashyira iherezo ku kuziza umunyarwanda uwo ariwe wese ko yize mu rurimi uru n’uru icyangombwa ni ubumenyi n’ubushobozi azaba agaragaza ku isoko ry’umurimo no mu bikorwa bigamije guteza igihugu imbere.
Ø Tuzaharanira nta mananiza ajemo ifungurwa ry’ inzirakarengane zose zifungiye ibyaha zitiriwe kubera politiki,cyangwa ubwoko bwazo.
Ø Tuzaharanira ko uburenganzira bw’amadini bwubahirizwa duca burundu itotezwa ry’amadini n’abayoboke bayo.
g. Kuvugurura uburezi
Ø Tuzaharanira gushyiraho urwego rwa Leta rwihariye rw’uburezi rushinzwe kunononsora imyigire y’abana b’u Rwanda kuva mu mashuri abanza kugeza kuri kaminuza no kubonera abana bose ibyo bakeneye byose kugirango babashe kurangiza neza amasomo yabo, bityo bazabashe guteza imbere igihugu cyabo.
Ø Tuzaharanira ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya leta bagira ubumenyi bungana n’ubuhabwa abana bo mu mashuri yigenga. Ibyo kugirango bigerweho abana b’abayobozi bagomba kwiga mu bigo bya leta bityo abo bayobozi barusheho kugira ubushake bwo gukurikirana imyigire y’abana b’u Rwanda bose mu bigo bya leta kuko bazaba bahafite abana babo bwite.
h. Kuvugurura ubuvuzi,
Ø Tuzashyiraho uburyo bumwe bwo kwivuza (securité sociale) butavangura abanyarwanda aho umunyarwanda wese azajya yivuriza mu ivuriro ashaka ryose kandi abantu bose bagahabwa imiti imwe ijyanye n’indwara barwaye.
Ø Tuzavugurura ubuvuzi twongerera ubushobozi amavuriro ya leta ari nako twongera umubare wa za Dispanseri n’ibitaro mu ntara zose z’u Rwanda kugirango birusheho kwegera abaturage.
Ø Tuzongerera ubushobozi ikigo cya kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi muby’ubuhanga kugirango kitwigire uburyo ibimera by’u Rwanda byabyazwa imiti yakorerwa mu Rwanda bityo tugabanye iyari isanzwe itumizwa mumahanga.
Ø Tuzashyiraho ibigo bihugura abavuzi ba gakondo bakoresha imiti ya kinyarwanda n’ababyaza ba gakondo kugirango ubumenyi bwabo bwunganire ubwa kizungu kandi ingaruka zibukomokaho ziranduke burundu.
Ø Tuzashyiraho urwego rw’ubutabazi (service pompier) buzajya bufasha kugeza indembe kwa muganga muburyo bwihuse no gutabara ahabaye amakuba y’ibiza bidasanzwe.
i. Gushyiraho inzego z’umutekano zikorera abaturage,
Ø Tuzubaka igisirikari cy’igihugu, igipolisi n’izindi nzego z’umutekano, iz’iperereza,iza gasutamo,izishinzwe urujya n’uruza rw’abantu mugihugu bitivanga muri politiki no mu bikorwa by’amashyaka,
Ø Tuzubaka inzego z’umutekano zitarobanura abana b’u Rwanda twifashishije ibyari bikubiye mu masezerano ya Arusha mu gika gisobanura ibyo kuvanga ingabo,
Ø Tuzaca umuco wo gushyira urubyiruko mugisirikari ku ngufu kuko bituma uwagihatiwe atarangiza inshingano ze nk’uko bikwiye.kandi twemerere nta mananiza ushaka gusezera muri uwo mwuga.
Ø Tuzaca akajagari ko gufata umusirikari ukamwambika imyambaro ya gipolisi agatangira akazi atahuguriwe aribyo bituma uburenganzira bw’ikiremwa muntu buhohoterwa.
Ø Tuzagabanya umubare w’ingabo kugirango abiyemeje umwuga wo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu bagire imishahara ishyira mugaciro umwuga wabo.
Ø Tuzahugurira ingabo imyuga n’imilimo izamura ubukungu bw’igihugu kugirango umusirikare yumve ko atabereyeho kurasa gusa kandi iyo myuga izanamufashe mugihe azaba yarasezerewe mu ngabo.
j. Kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ku isi
Ø Tuzafatanya n’ibihugu by’amahanga mu gutahura abantu bose cyangwa imitwe ikora iterabwoba hirya no hino ku isi.
Ø Tuzita ku mutekano w’abanyamahanga baza gusura igihugu cyacu,uw’abaza gukoreramo imirimo y’ishoramali ndetse n’uw’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Ø Tuzakuraho imitwe y’iterabwoba yashinzwe na FPR-Inkotanyi haba mu Rwanda imbere no mu karere ,nka Local Defens Forces,intore,inkeragutabara ndetse na M23.
Ø Tuzaharanira ko mu karere u Rwanda ruherereyemo harangwa mo umutekano usesuye twirinda kubangamira inyungu z’ibihuguby’inshuti byaba ibya hafi cyangwa ibya kure,
X. U M WAN Z U R O
Nk’uko twabyitegereje duhereye ku buryo igihugu cy’Ubufaransa (France) kiyobowe aho umuntu agirwa minisitiri, ari uko yabanje kunyuzwa imbere y’abaturage bakabanza kumushima biciye mu nzira y’ amatora yaba ay’abakuru b’uturere (Maire), yaba ay’abadepite n’ayandi …
Twaragenzuye dusanga iyo abayobozi batowe n’abaturage aho gushyirwaho n’umuntu umwe cyangwa ishyaka rimwe aribwo igihugu kiba kiyobowe koko n’abantu bakorera abaturage kuko bahora bitaye ku nyungu zabo kugirango bazakomeze kubagirira ikizere mu matora azakurikiraho.
Kubera ko twumva neza ko ntawavuga imisango y’ubukwe atarabona umugeni, mu Ishyaka ryacu twihaye inshingano nyamukuru yo guharanira mbere na mbere kurasa ku ntego kugirango twirinde impaka zitadufitiye akamaro ku rugamba turwana narwo.
Niyo mpamvu nihagira umuntu uzajya adushotora atubaza ibyabaye ku ngoma zacyuye igihe tuzajya tumusubiza ko ibyo bibazo bigamije kuturangaza kandi ko akazi kadutegereje ko guhangana n’ingoma y’igitugu ari kenshi ndetse karemereye bityo tukaba tugomba gukoresha neza igihe n’imbaraga dufite.
Ryifashishije amahame ya Demokarasi, Ishyaka ryacu ryiyemeje gusubiza ituze mu mitima y’abanyarwanda ribarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ryaba ari irigamije kubakenesha nkana, ryaba ari iryo kubarunda mu munyururu n’ubwicanyi bagirirwa na FPR inkotanyi.
Ishyaka FPP-URUKATSA ni ishyaka riharanira inyungu z’abanyarwanda bose rititaye ku bwoko bwabo, akarere baturukamo,. Indimi bavuga cyangwa bizemo, imyemerere yabo, n ’ibindi byagiye bizana amacakubiri mu banyarwanda.
Umunyarwanda wese uzashima ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu yaba afite abamwita inyenzi, cyangwa se abamwita interahamwe ahawe ikaze mu ishyaka ryacu mugihe cyose nta rukiko rubifitiye ububasha rumukurikirana cyangwa se ruramuhamya icyaha (Présomption d’innocence)
Turashaka guha agaciro umuturage w’umunyarwanda kuburyo ntawe uzongera guterwa ipfunwe n’uko Imana yamuremye dutere ukwiyakira kwa buri muntu ku giti cye no kwakira mugenzi we badahuje ubwoko, mu mitima y’abanyarwanda.
Ubutumwa dufitiye abanyarwanda buzajya bwumvikanira cyangwa se bugaragarira mu bikorwa bizajya bituranga kandi imbuto tuzera niyo izarushaho gutuma abanyarwanda bamenya neza abo turibo bityo bitume batatwitiranya.
Turashaka guha urubyiruko (Nouvelle Génération Rwandaise) inkoni y’ubutware bakayobora politiki y’igihugu cyabo ariko bazirikana ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi kandi ko intabaza irira kumuziro; bisobanura ko kwubaha abasheshe akanguhe n’abatuboneye izuba muri politiki ari inshingano ya buri munyamuryango uzayoboka ishyaka ryacu kubera byinshi tubatezeho hagamijwe kubigiraho ubunararibonye bafite mubintu bimwe na bimwe byadufasha muri iyi nzira twiyemeje yo kubohora igihugu cyacu.
Ishyaka ryacu rizubakira ibitekerezo n’ibikorwa byaryo ku bufatanye n’impanuro z’abatuboneye izuba muri politiki kuko umuryango utubaha abakuru uba wototera kurimbuka naho ibikorwa byaryo bizubakirwa kumaraso mashya akomoka ku mbaraga z’urubyiruko (NOUVELLE GENERATION RWANDAISE) niyo mpamvu ikivugo cy’abanyamuryango bacu twifuje ko kiba “AMACUMU ACANYE” kugirango buri munyamuryango uzayoboka iri shyaka azaterwe ishema no kuba ariwe mizero y’igihugu.
Bikorewe muri Mayotte kuwa 8 kamena 2013
AKISHULI Abdallah: Umuvugizi (Porte parôle) w’ishyaka
(Sé) FPP-URUKATSA
Skype: Abdallah.Akishuli
Niba mwifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza, mutwungura, cyangwa se mushaka kuza muri iri shyaka, mwohereza ubutumwa bwanyu kuri: amacumu.acanye@gmail.com