Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Kagame ashobora kuba atari mutaraga nibyo, ariko se twe abanyarwanda aho turi shyashya?!

$
0
0

 

Kagame ashobora kuba atari mutaraga nibyo, ariko se twe abanyarwanda aho turi shyashya?! paulkagamereuters1
Mugabo, niba uba muzima koko, « Mpemuke ndamuke » ni kintu ki mu bantu? Subiza aha ngaha…

Muri iki gihe iyo witegereje iterana ry’amagambo hagati ya Kagame na leta ya Tanzaniya, aho Kagame adatinya no kuvuga ko ateganya gushoza intambara kuri icyo gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, ushobora kwibaza niba koko Kagame ari umuntu ukomeye mu mutwe! Byakunze guhwihwiswa ko umuntu ukora nk’uko Paul Kagame akora ubundi aba arwaye indwara yo mu mutwe imutera gukora ibyo abantu abazima batatinyuka, ariko kandi iyo ukurikiye ubushotoranyi Kagame akomeje gukurura kuri Prezida Kikwete wa Tanzaniya, hari impamvu zumvikana zo kwemera ko ibivugwa ku mutegetsi w’igitugu wicaye i Kagali bifite ireme. Kimwe cyo nta mpamvu igaragara yasobanura intambara yo gushora kuri Tanzaniya. Ko leta ya FPR igomba gushyikirana n’abayirwanya babona imigendekere y’igihugu ukundi, ibyo nta gitangaza kirimo kuko n’iyo FPR kugira ngo ibone icyanzu cyo kwigarurira leta yabanje kuyoboka imishyikirano, n’ubwo yayijishirizagamo abantu. None uyu munsi Kagame arasabwa gushyikirana n’abatamushyizemo igitutu cy’intambara nawe ati ngari, ahubwo akaba ariwe utangira gushoza intambara. Ibyo rero bisobanuye iki kindi uretse ikibazo kidasanzwe umuntu nka Kagame yifitiye mu bwonko bwe!? Ibyo aribyo byose ibi byo gushotora Tanzaniya birenze imivugirwe,  cyane cyane iyo umuntu yibutse ko u Rwanda rufunganiye mu mpatanwa, aho rugomba gutegereza ko imipaka ya Tanzaniya ifunguka kugirango rubashe kubaho. Keretse niba Kagame yaba yarakoze drones ziheka imizigo zishobora  gusimbuka ikirere cya Tanzaniya zikagwa i Kigali, ariko rero aha biragaragara ko nta muyobozi utekereza wagombye gushotora Tanzaniya, ikindi kandi biturutse ku mpamvu zitumvikana!

Ibikorwa bisa no gutomboka tubona ku bayoboye u Rwanda kuri iki gihe byashoboraga ubwabyo kwitesha agaciro, iyaba inyuma hatari ikivunge cy’inkomamashyi ziganje cyane mu bitwa ko bakandagiye mu ishuri, bakurikira buhumyi ibikorwa ruvumwa by’abayobozi, ibyo kandi bakabigendamo mu gihogere nta yindi mpamvu n’imwe bashyize imbere uretse guharanira guhahira inda zabo! Iki ni ikibazo mu by’ukuri gikomereye igihugu ndetse kurenza na FPR ubwayo! Ese mama abanyarwanda baba barasanze kuzuza inda bibarutira kubaho mu kwishyira ukizana? Bitera kumirwa iyo usanga no mubavuga ko bahagarariye Imana mu bantu (za kiliziya n’amatorero y’abakirisitu) inda iza ku mwanya wa mbere kurusha guharanira ubwigenge bw’abana b’Imana! Ese iyi nzara yatumye abantu bagabiza u Rwanda agatsiko k’inkoramaraso, yaba koko yari inzara y’injyanamuntu ku buryo yagombaga gusimbura agaciro k’ikiremwamuntu?

Bijya gutangira hadutse inkonkobotsi yoherejwe n’abanyamerika ngo ishinzwe guhagararira inyungu zabo mu karere k’ibiyaga bigari. Uyu aza atangaza ko mbere ye nta kintu na kimwe abanyarwanda bari barabashije kugeraho, ngo ko atangiriye kuri zero! Uwo abanyamerika bise « Our Kind of guy » mu rurimi rwabo, abanyarwanda bagombaga kubanza gushishoza bakabaza icyo abanyamerika baba bashaka kuvuga iyo bagennye umuntu nk’uwo ngo ayobore abantu. Ibyo aribyo byose « Kind of guy » yaba ikindi cyose uretse kuba umukiza w’abantu. Muri rusange iyo igihugu cy’igihangange ku isi gihisemo umuntu nk’uwo,  byaragaye n’ahandi hose ku isi ko bene ayo magayi bahitamo aba ari amabandi kabuhariwe. Ni ukuvuga wa muntu wahisemo gukunda ifaranga ku buryo arigurana amaraso y’abantu, akaba ashobora kwica igihe cyose nta marangamutima iyo aharanira inyungu ze, n’iyindi mimerere idahwitse na gato mu muryango w’abantu. Nguwo rero uwo abanyarwanda twahaweho nk’umuyobozi, ubundi rubanda irapfukamiriza ngo yabonye umukiza, amadini amufata ko ariwe Yezu Kirisitu mushya reka ntiwareba!

Mu myaka ya mbere yakurikiye itera rya FPR mu Rwanda (n’iyayibanjirijeho gato), abanyarwanda babonye ibikorwa bidasanzwe bigirwa n’abandi banyarwanda utashoboraga kubonera igisobanuro gifatika. Ngabo abana boherezwa ku rugamba n’ababyeyi babo rwihishwa, aba bakaba batarashaboraga gusobanurira abaturanyi bari basangiye akabisi n’agahiye aho abana babo bajyaga. Bidateye kabiri hakurikiraho imyitozo ya za karate mu matorero yari hirya no hino mu gihugu, reka reka abari n’abategarugori bitabira imbyino z’imishyayayo zitari zisanzwe kuva repubulika yashingwa. Abantu batangira kubana basuzugurana, ubundi bitari bimenyerewe ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana benshi twamenye, dore ko ibyavugwagwa ku gihe cya cyami cyangwa kwa Kayibanda ibyo nta wari ukibyitayeho na gato. Ubwo niho hatangiye imyifatire y’ubwibone, aho wasangaga abantu bateranye abari abahutu bakanegurwa, bakavangurwa ku butoni nk’aho atari abantu buzuye. Ibyo byagendaga bikurura urwicyekwe n’amakimbirane atari asanzweho. Ibyo byose kandi byabaga bamwe ngo bari ku cyizere ko hari umukiza bategereje. Hanyuma rero uwo mukiza wabo yaraje, araboneka turamubona!  Izina rye rirazwi nta kubitindaho…!

Igitangaje na none aha si uko abatutsi cyane cyane bari ku cyizere kidasobonutse cyabateye kurenguka no kwica ku bahutu bari basagiye gupfa no gukira, igitangaje ahubwo ni abahutu ubwabo aba wavuga ko ari ba barahuruye bahise basimbukira hejuru ngo nabo babonye umukiza! Inkotanyi zamenye kare ko bene abo bahutu aba ari abashonji batihanganira inzara, maze zimenya kubashukisha ifaranga, nuko uwo batereye igiceri agasimbukira mu kirere agasama, ubundi zamusaba gukora amahano akarusha Inkotanyi nyirizina! Ibi byose aho byatugejeje twarahabonye. Ni kuri genocide n’andi mahano yose yayiherekeje kugeza no kuri uyu munota tuvugiraho!

Reka rero twibaze! Inda, inda nsa, niyo ikwiye gutuma umuntu nka Kagame akora icyo ashatse mu gihugu, akica uwo ashatse, agafunga uwo ashatse, akarigisa uwo ashatse n’igihe cyose abishakiye? Iki ni ikibazo kiremereye, kandi ikibabaje ni uko ari ikibazo kirambye. Na n’uyu munsi, akamanyu gato k’umutsima karahagije ngo igisahiranda runaka gihabwe ubutumwa na FPR bwo kwibasira abantu no kubabuza amahwemo, kandi gihite kibishyira mu bikorwa nta kuzuyaza. Abafunzwe bazira akamama cyangwa se abicwa hato na hato ahanini bazira ibi bisahiranda. Na Kagame rimwe na rimwe avuga ko atariwe uhohotera abantu, bityo  akabyegeka kuri ibyo bisumizi akoresha. Akamanyu kangana urwara k’umutsima karahagije ngo ikinyoma kivuzwe na Kagame gikwirakwizwe n’igihume runaka kigenda gisubiramo ibibeshyo byatangajwe, bityo bitewe n’ igiceri kimwe bagitereye ubwo roho kikagurisha!

Uretse na none abafatiwe ku kugira inda nyangwe, hari n’abandi bemeye gufatwa amaraso na Kagame na FPR babitewe n’umutima mubi wo kwihimura. Ngo umugabo mbwa anyagiranywa n’abandi ati njyewe naboze! Hari abanyarwanda kugeza ubu biyumvisha ko inzara banyuzemo n’indi mihangayiko ngo baba barabitewe n’ubutegetsi bwa repubulika zashize. Iyo ukurikiye imyifatire ya bene abo bantu baba mu bahutu baba mu batutsi, usanga inyota yo gushira inzara ibatera kwibwira ko hari abantu bamwe baryaga abandi bakanuye! Nyamara wareba ibyo repubulika zakoraga cyane cyane mu guhamagarira abantu kwizirika umukanda bateganyiriza ejo ahazaza, ugasanga ibyo ntaho byari bihuriye n’umugambi wo kurenganya bamwe ngo usige abandi. Ndetse hari n’abasanga ni urugero nko ku gihe cya Habyarimana abatutsi batari mu bashonje mu gihugu, kuko mu bukungu sibo bari bahagaze nabi. Mu bahutu nabo uretse ah’umururumba, nta muntu wabuzwaga gukora kugira ngo abe yagira icyo yakwigezaho. Nyamara ariko abo bose bishyizemo ko inzara bari bafite yaturukaga ku bandi, ubu FPR irabakubita umwanya mu kigo runaka cyangwa se yabaterera akamodoka bati ibintu biratunganye, ahasigaye bakabuza amahwemo abanyarwanda bagenzi babo kakahava!

Mu kwanzura twagira tuti abanyarwanda nibasubire ku mutimanama, basubize umutima impembero, ubundi batekereze ko mpemuke ndamuke ntacyo ikwiye kuba cyo mu bantu. Abanyarwanda nibazikirikane ko iyi FPR bareba kimwe n’umuyobozi wayo batazahoraho, kuko burya ibihe bihora bisimburana iteka. Umunyarwanda w’umuvandimwe ubu wirenguraho kuko waterewe igiceri na FPR, uwo niwe muzabana mu minsi iri imbere, kandi ntiwakwifuza ko azagukorera nk’ibyo umukorera ubu ubitumwe n’icyama ruvumwa aricyo FPR. N’iyo kandi abanyarwanda batakwiga gusubira ku mutimanama babitewe n’imibereho bwite yabo y’ejo hazaza, bagombye kubikora byibuze batekereza ku rubyaro rwabo. Nabwo birumvikana ntiwasaba umuntu washumuye inda kuyirenza amaso ngo arebe kure, ariko burya ikintu cyiza cyose umuntu ashaka kugeraho kiba gisaba imyitozo. Uwabonera abanyarwanda umwitozo wabafasha kugabanya inda yaba agize neza, bityo abanyapolitiki babyiruka ubu bafite umurimo utoroshye mu gihe kije!

La Rédaction, Le Médiateur.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1031

Trending Articles